• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

radiotv10by radiotv10
13/02/2026
in IMYIDAGADURO
0
Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya Manirakiza Placide uzwi nka ‘Nyamabondo’ yatangaje ko yamaze imyaka irindwi afunzwe azira amanyanga yo kwiyita Umunyamulenge, ashaka ko bimucira inzira yo kujya kuba hanze y’u Rwanda, bikarangira ahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu munyarwenya yabitangaje mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Narababwiye TV, aho yagarutse ku kuba yarigeze gufungwa akamara imyaka irindwi mu Igororero.

Yavuze ko yafunzwe azira icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye ku biriganya yashatse gukora ngo abone uko ajya hanze y’u Rwanda nk’impunzi z’Abanyekongo zo mu muryango w’Abanyamulenge.

Uyu munyarwenya avuga ko yari yahinduye amazina ye, agakoresha ibyangombwa bigaragaza ko afite amazina nk’ay’Abanyamulenge.

Ati “Nari nahinduye amazina nshaka kwiyita Umunyalenge ngira ngo nzigire muri Canada, baza kumvumbura, bamvumbuye rero bahita banshyikiriza Inkiko.”

Nyamabondo avuga ko yari afite amakuru impunzi z’aba Banyekongo zisanzwe zoherezwa hanze y’u Rwanda zikajyanwa mu Bihugu birimo na Canada yifuzaga kujyamo.

Ati “Nagiyeyo barebye amazina, basanga ntabwo bihura, nari niyise Mbangutse Maombe. Nigize Umunyamulenge, baba baramvumbuye.”

Avuga ko muri ubwo buriganya, yavugaga ko akomoka mu murara (Umuryango) w’Abanyabyinshi, ndetse ubwo yajyanaga ibyo byangombwa bamubazaho ibisobanuro birambuye akarya indimi.

Ati “Naravuze nti ‘njye ni uko nabyumvise, nanjye nari ntekinitse ngira ngo nigendere’ baba baramvumbuye, nkora ibihano.”

Avuga ko ubwo yafatwaga, yabanje gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nk’uko bigenda mu manza nshinjabyaha, ubundi akaza kuburana mu mizi, agakatirwa gufungwa, akaza kumara iyo myaka afunze, none ubu akaba ari hanze nk’uwarangije igihano.

Nyamabondo ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri iyi minsi mu biganiro akora ku miyoboro ya YouTube, ndetse akaba aherutse kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo ‘Indabo zanjye’ iherutse gushyirwa hanze n’umuhanzi The Ben.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 11 =

Previous Post

Hatangajwe imbogamizi zabayeho mu ngendo z’indege mu Rwanda

Next Post

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Related Posts

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanyamakuru Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit na Adelaide Ishimwe Muhayimpundu uzwi nka Ida, bazwi mu biganiro bya siporo, bagiye...

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

by radiotv10
02/07/2026
0

Umukinnyi wa filimi akaba n’umurwenya uzwi nka Mitsutsu, yashyize ku isoko umuyoboro we wa YouTube n’ikinyabiziga cye cya moto, kugira...

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

by radiotv10
02/07/2026
0

Couple y'Abarusiya Angela Nikolau w’imyaka 33 na Ivan Beerkus w’imyaka 32 buriye umunara w’inyubako ya Empire State izwi cyane mu...

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

by radiotv10
30/06/2026
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ushinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka...

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

Igitekerezo cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin cyazamuye impaka

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuhanzi wanamanyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, Uncle Austin yanenze abategura ibitaramo byitabirwa ku buntu, mu gihe ababitangaho ibitekerezo bavuga ko mu...

Next Post
Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.