Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Ibyabaye kuri mugenzi wabo byatumye batangira gukemanga ibitangaza bari bizejwe

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Ibyabaye kuri mugenzi wabo byatumye batangira gukemanga ibitangaza bari bizejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, umaze amezi atanu ategereje gushumbushwa Inka ye yapfuye yari yarashyize mu bwishingizi, yatumye bagenzi be batakariza icyizere ubu bwishingizi, mu gihe batekerezaga kubwirabira, none ngo barabona bushobora kuba budakora.

Minani Sylvere utuye mu Mudugudu wa Kivugangoma I mu Kagari ka NyAmirambo, avuga umwaka ushize babakanguriwe gushyira amatungo mu bwishingizi, afata iya mbere ashyiramo inka ze ebyiri mu bwishingizi bwa Radiant Yacu LTD.

Avuga ko Inka imwe ze zaje kurwara yitabaza abashinzwe kuvura amatungo ku Murenge birangira imwe muri izo ipfuye.

Avuga ko raporo yakozwe n’Ubuyobozi b’Umurenge wa Karembo kugira ngo ayifashishe mu kwaka ibyo agenerwa n’ubushingizi, ariko igeze muri iki kigo cy’ubwishingizi, bamusubiza bamubwira ko raporo yakozwe nabi bityo ikwiye gusubirwamo.

Nyamara nubwo iyi raporo yasubiwemo, hashize amezi atanu n’ubundi ntakirakorwa mu gihe bamubwiraga ko umuntu arihwa nyuma y’iminsi 15 gusa.

Ati “Nasabye kurenganurwa muri Radiant Yacu, bemeza ko twongera kwandika indi raporo, ubwo aba Veterineri barateranye bongera bakora indi raporo ya kabiri iragenda kuva yakoherezwa nta kintu ndasubizwa.”

Kuba bigeze iki gihe cyose uyu muturage atarabona indi nka kuko yari mu bwishingizi, nbyaciye intege abari bafite gahunda yo kujyana amatungo yabo mu bwishingizi ndetse n’abayisanzwemo.

Kayiranga Jean Baptiste ati “Ukuntu twebwe twari twabyumvise babitwigisha twumvaga ari ibintu byiza, kuko baratubwiraga bati ‘ntabwo wamara ibyumweru bibiri wapfushije inka yawe utabonye indi, nimutange amafaranga mushyire inka mu bwishingizi’ None twamaze kuyatanga, abapfushije amatungo ntacyo bigeze babona.”

Yakomeje agira ati “Ubu ahubwo birimo biraduca intege cyane tukibaza tuti aba bantu ibyo badukanguriye ni ukuri.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Steven yabwiye RADIOTV10 iki kibazo bakizi kandi kuba raporo yarageze muri Radiant ikagaruka byatewe n’amakosa yakozwe n’uwari Veterineri w’Umurenge yanamuviriyemo gusezera gusa ngo barakomeza gukorera ubuvugizi uyu muturage.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Karembo bwemeza ko atari uyuMinani Sylvere gusa utararihwa kuko ngo hari n’abandi babiri batarabona igisubizo.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + eighteen =

Previous Post

Umupasiterikazi ukomeye mu Rwanda yakuyeho urujijo ku byavugwaga ku rindi Torero

Next Post

Weekend y’ibyishimo by’igisagirane ku rubyiruko no ku byamamare i Kigali (AMAFOTO)

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Weekend y’ibyishimo by’igisagirane ku rubyiruko no ku byamamare i Kigali (AMAFOTO)

Weekend y’ibyishimo by’igisagirane ku rubyiruko no ku byamamare i Kigali (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.