Bamwe mu baturage bo mu Tugari twa Karwema na Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, basaba ko ruhurura imaze iminsi igwamo abantu yatwikirwa, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko buri muturage yakwishyiriraho ikiraro kugira ngo badakomeza kugwamo.
Iyi Ruhurura iri hagati y’Akagari ka Karwema n’aka Mutenderi, inyuramo amazi y’imvura aturuka mu Midugudu ya Kibaya agakomeza mu Mudugu wa Musenyi.
Umuturage witwa Vestine Mukantama avuga ko aherutse kugwamo ari kwahira ubwatsi bw’amatungo, kinwe na bagenzi be bo muri utu Tugari bagasaba ko yapfundikirwa ntikomeze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mukantama Vestine ati “Naramanutse ndangije ndi kwahira ibyatsi by’inka mpita nikubitamo ivi riracika.”
Mugenzi we yunzemo ati “Hari igihe umuntu yagenda akayoberamo, ari nk’umwana akavunagurika. None se nk’uyu yagiye kugwamo ari ubundi butore.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Ngenda Mathias yavuze ko aba baturage babangamiwe n’iyi ruhurura, ari bo bakwiye gufata iya mbere bakicyemurira ikibazo.
Ati “Usibye uriya mu bunebwe bwe, buri muntu afite uburenganzira bwo gushyiraho akararo ke ko yakambukiraho. Naho ruhurura ubwayo irubakiye.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10