Abaturage bo mu Mirenge ya Rukira mu Karere ka Ngoma no mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, batewe impungenge n’abana bato boga mu kidendezi cy’amazi cyo ku rutindo rwa Karuruma ruri mu rugabano rw’iyi Mirenge.
Aba baturage bavuga ko bateye impungenge n’ikidendezi cy’amazi aturuka mu misozi agahurira mu gishanga cyo ku rutindo rwa Karuruma, hagati y’Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma n’Umurenge wa Mushikiri wo mu Karere ka Kirehe.
Abaturage bavuga ko batewe impunge n’abana bidumbaguza muri aya mazi areka kuri iki kiraro cya Karuruma kuko ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Habumugisha Flavien wo mu Murenge wa Mushikiri ati “Urabona ni amazi mabi, hashobora kuba harimo imisundwe, ubundi busimba bwatera indwara. Icyakorwa mbona uyu mugezi wagakwiye gutunganywa noneho aya mazi akaboneza inzira imwe.”
Mukansengiyumva Sifa wo muri Rukira yunzemo ati “Hashobora kuvuka ikibazo abana bagapfa. Abayobozi badufasha bakayagomorora amazi akavamo akagemda kuko baje (abana) bagasanga nta mazi arimo ntabwo bajyamo.”
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Munyana Josette yavuze ko bagiye gukorana n’abafite imirimo kuri iki kiraro kugira ngo bahakore umuganda bakemure iki kibazo.
Ati “Ubushize twari twakiganiriyeho […] ariko nta n’ikindi kintu turibukore ni imiganda yonyine yanabikemura.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10