Imfura ya Ange Kagame nyuma ya ‘Gaduation’ yatangiye ikindi cyiciro cy’ishuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Anaya Abe Ndengeyingoma, imfura ya Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma, uherutse gukorerwa ibirori byo kurangiza icyiciro cy’Irerero yigaga muri Eza-Urugwiro ECD ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro, ubu yatangiye icyiciro cy’amashuri y’incuke.

Byatangajwe n’Umubyeyi we Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije kuri X [Twitter].

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto ya Anaya Abe Ndengeyingoma, yambaye Uniform y’ishuri yatangiyemo kwiga amashuri y’Incuke, Ange Kagame yagize ati “Umunsi wa mbere w’Ishuri ku mwana wanjye. Ibihe bikomeje kwiruka.”

Mu byumweru bibiri bishize, Anaya Abe Ndengeyingoma yari mu bana bakorewe ibirori byo gusoza icyiciro mu Irerero rya Eza-Urugwiro ECD ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro, mu gikorwa cyarimo Madamu Jeannette Kagame ndetse na Ange Kagame.

Anaya Abe Ndengeyingoma watangiye amashuri y’incuke, aherutse kuzuza imyaka itatu (3), akaba yaranagize isabukuru y’amavuko tariki 19 Nyakanga, akaba yaranavukiye itariki imwe na murumuna we Amalia Agwize Ndengeyingoma wavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

Bombi baherutse kwifurizwa isabukuru n’umubyeyi wabo, Ange Ingabire Kagame, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Abana b’abakobwa banjye umwe yujuje imyaka itatu, undi yuzuza umwaka umwe. Nshimira Imana ku bw’izi mpano z’agatangaza.”

Anaya Abe Ndengeyingoma ari mu bana baherutse gukorerwa Graduation
Ubu yatangiye amashuri y’incuke

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru