Ngororero: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise umuhini yafashwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yafashe umugabo wo mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero ukekwaho kwica umugore we amukubise umuhini nyuma yo gushyamirana bapfa amafaranga y’itungo ryabo ryari ryagurishijwe.

Uyu mugabo witwa Nzamurambaho Jean Marie Vianney w’imyaka 33 akekwaho kwica umugore we witwa Gakuru Janviere w’imyaka 32 nyuma yo gushyamirana bapfa amafaranga yari yavuye mu itungo bagurishije ntibabashe kumvikana uburyo bwo kuyakoresha.

Izindi Nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu Nzamurambaho Jean Marie Vianney wari wahise atoroka.

Polisi yagize iti “Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu, mu gihe harimo gukorwa iperereza.”

Ubu bwicanyi bwabaye ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, bukekwa kuri Nzamurambaho Jean Marie Vianney ukurikiranyweho kwica umugore we, agahita atoroka.

Inzego z’umutekano n’abaturage bahise batangira gushakisha uyu mugabo ubu wamaze gufatwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kavumu.

Nyakwigendera n’umugabo we ukekwaho kumwica, bari bafitanye abana batatu bahise bashyikirizwa imiryango yo kubitaho kuko bakiri bato.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru