Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngororero: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise umuhini yafashwe

radiotv10by radiotv10
12/04/2022
in MU RWANDA
0
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yafashe umugabo wo mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero ukekwaho kwica umugore we amukubise umuhini nyuma yo gushyamirana bapfa amafaranga y’itungo ryabo ryari ryagurishijwe.

Uyu mugabo witwa Nzamurambaho Jean Marie Vianney w’imyaka 33 akekwaho kwica umugore we witwa Gakuru Janviere w’imyaka 32 nyuma yo gushyamirana bapfa amafaranga yari yavuye mu itungo bagurishije ntibabashe kumvikana uburyo bwo kuyakoresha.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu Nzamurambaho Jean Marie Vianney wari wahise atoroka.

Polisi yagize iti “Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu, mu gihe harimo gukorwa iperereza.”

Mwiriwe,

Twafashe Namurambaho Jean Marie Vianney wishe umugore we ku itariki 11 Mata 2022. Byabereye mu Murenge wa Kavumu, Akarere ka Ngororero.

Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 12, 2022

Ubu bwicanyi bwabaye ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, bukekwa kuri Nzamurambaho Jean Marie Vianney ukurikiranyweho kwica umugore we, agahita atoroka.

Inzego z’umutekano n’abaturage bahise batangira gushakisha uyu mugabo ubu wamaze gufatwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kavumu.

Nyakwigendera n’umugabo we ukekwaho kumwica, bari bafitanye abana batatu bahise bashyikirizwa imiryango yo kubitaho kuko bakiri bato.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − two =

Previous Post

Ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano dufite uretse iby’intambara z’Abanyaburayi kandi nabo twabagiriye inama- Museveni

Next Post

Ngoma: Uwarokotse Jenoside yabyutse agiye gukama asanga inka yonkaga bayitemye irapfa

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Uwarokotse Jenoside yabyutse agiye gukama asanga inka yonkaga bayitemye irapfa

Ngoma: Uwarokotse Jenoside yabyutse agiye gukama asanga inka yonkaga bayitemye irapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.