Ngoma: Uwarokotse Jenoside yabyutse agiye gukama asanga inka yonkaga bayitemye irapfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi wo mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Karembo muri Ngoma, yabyutse mu gitondo agiye gukama asanga inka y’ikimasa yonkaga bayitemye yapfuye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022 ubwo uyu mugabo witwa Gahikire Frederique wo mu Mudugudu wa Rwakayango, yabyukaga agiye gukama agahita abona ikimasa cye kitanyeganyega.

Izindi Nkuru

Yegereye iki kimasa aho cyari kiryamye asanga bagitemye ku bice binyuranye nko ku maguru, cyapfuye.

Uyu muturage avuga ko nta muntu bafitanye ikibazo muri aka gace ndetse bigashimangirwa n’abaturanyi be bemeza ko Gahikire Frederique asanzwe ari umuturanyi mwiza.

Ibi ni byo byatumye abatuye muri uyu Mudugudu biyemeza gushyira hamwe kugira ngo bamushumbushe nk’uko byemejwe na Ndayisaba Stiven uyobora Umurenge wa Karembo.

Ndayisaba yagize ati Ubundi hari gahunda y’uko buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, niba byagenze gutyo rero bagomba kumushumbusha, abazamushumbusha ni abo babana mu Mudugudu bose.”

Ndayisaba uvuga ko iki gikorwa cyo gushumbusha uyu muturage kigomba kuba mu gihe kitarenze umunsi umwe, yavuze ko inzego zahise zitangira iperereza ariko ko kuba bikozwe mu gihe nk’iki cyo Kwibuka kandi bigakorerwa uwarokotse, hahita hakekwa ibikorwa nk’ibi by’ingengabitekerezo byakunze gukorerwa abarokotse.

Ku ya 10 Mata 2022, undi muturage wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, na we yatemewe inyana ariko yo ntiyahita ipfa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru