Ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano dufite uretse iby’intambara z’Abanyaburayi kandi nabo twabagiriye inama- Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko iki Gihugu ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano gifite ahubwo ko kibangamiwe n’intambara yise iz’Abanyaburayi ziri kuzahaza Isi kandi ko na bo babagiriye inama z’uburyo bazihosha.

Perezida Museveni yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza imyitozo y’abashinzwe umutekano 6 237 mu ishuri ryitiriwe Oliver Tambo School of Excellence ndetse n’irya Fort Samora Machel Special Forces School yo mu Turere twa Kaweweta na Nakaseke.

Izindi Nkuru

Perezida Museveni yavuze ko Uganda ntakibazo kidasanzwe ifite cy’ihungabana ry’umutekano kuko n’ibihari biri kurandurwa n’inzego z’umutekano.

Yavuze ko nk’ikibazo cy’umutwe wa ADF urwanya Uganda ukaba uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu kiri kurandurwa kandi ko inzego ziri kugikemura ziri kubikora neza.

Ati “Ku byerekeye umutekano w’Igihugu ni ntamakemwa uretse utubazo duto natwo tworoshye kudukemura […] Mu byukuri ntakibazo kindi kidasanzwe uretse intambara z’Abanyaburayi ziri guteza akaga Isi. Kandi na byo twabagiriye inama z’uburyo bazihosha bakanahagarika guteza akaga Isi.”

Perezida Museveni avuze ibi mu gihe hashize ukwezi n’igice u Burusiya butangije intambara muri Ukraine, ikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abatuye Isi kubera ihungabana ry’ubukungu ryatejwe n’iyi ntambara yatumye ibicuruzwa bisanzwe bikenerwa mu Bihugu byinshi bibura.

U Rwanda na rwo ruri mu Bihugu biri kugirwaho ingaruka n’iyi ntambara yo muri Ukraine kuko mu minsi ishize, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho amafaranga ari hejuru y’ 100 Frw nyamara harashyizweho na nkunganire ya Leta mu gihe iyo idashyirwaho byari kuzamukaho ari hejuru ya 200 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru