Ngororero: Umuganga bamusanze mu nzu yapfuye, muri salon hari imbabura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuganga wakoraga ku Kigo Nderabuzima cyo mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, bamusanze mu nzu yabagamo yapfuye aho bikekwa ko yaba yishwe no kubura umwaka kubera Imbabura yari atetseho ifunguro ryo kurarira.

Uyu muganda w’Ikigo Nderabuzima giherereye mu Kagari ka Rusasa mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, ejo yiriw ari muzima ndetse ntakibazo afite.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Daniel Mugisha yabwiye RADIOTV10 ko urupfu ry’uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Daniel Mugisha ubwo yavuganaga na RADIOTV10, ubuyobozi bwari buri aho uriya muganga yari acumbitse, yavuze ko yaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda baharamukiye.

Ati “Baciye ingufuri baca n’urugi twinjiramo dusanga ari uko bimeze.”

Avuga ko muri iyi nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, basanze muri salon hari Imbabura bigaragara ko yari atetse ifunguro ryo kurarira.

Ati “Yari yikingiranyemo imbere, muri salon hari imbabura bigaragara ko yari atetseho, inzego zamaze kuhagera.”

Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekan icyahitanye nyakwigendera, harakekwa ko yazize kubura umwuka bitewe n’imbabura y’amakara yari atetseho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru