Ni bo ubwabo biyuburiye umubano- Muhoozi avuga kuri Perezida Kagame na Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni kuba baratumye u Rwanda na Uganda byongera kunga ubumwe ndetse ahishura ko aba bakuru b’Ibihugu ubwabo ari bo biyuburiye umubano aho kuba we [Muhoozi].

Tariki 24 Mata 2022, umunsi washimangiye ko u Rwanda na Uganda byongeye kuba umwe nyuma y’uko hari hashize imyaka igera muri itatu ibi Bihugu bidacana uwaka.

Izindi Nkuru

Kuri iyi tariki ni bwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Uganda nyuma y’imyaka ine atahagera, ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida Museveni.

Perezida Paul Kagame yagiye muri Uganda nyuma y’uko Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda inshuro ebyiri, byanatumye benshi bavuga ko uyu muhungu wa Museveni ari we wagize uruhare mu guhuza abakuru b’Ibihugu byombi bari bamaze igihe batavugana.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter ye, Gen Muhoozi yavuze ko aba bakuru b’Ibihugu bombi ari bo bihuje ubwabo.

Yagize ati “Mu gihe na muntu n’umwe wakekaga ko u Rwanda na Uganda bakongera kunga ubumwe, ndashimira Abaperezida Kagame Paul na Kaguta Museveni. Ni bo ubwabo bombi babyukije amahoro hagati yabo ubwabo. Njye icyo nakoze ni uko banyifashishije.”

Mu ijambo yavugiye mu isabukuru ya Muhoozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse ko ari we wabanje kwifuza ko baganira.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Muhoozi yabanje gushaka nimero ye ubundi akamwandikira ubutumwa amubwira ko yifuza kumusura, aramwemerera.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Nahise niyumvisha mu myumvire yanjye ko Perezida wa Uganda ari inyuma y’ubwo butumwa. Ntabwo nigeze nemera ko Muhoozi ari we uri kubikora ku giti cye.”

Yakomeje agira ati “Niba kongera kunga ubumwe bwa Uganda n’u Rwanda byari bigukeneye [Muhoozi] ukaba icyambu, tubishimiye imana.”

Lt Gen Muhoozi ukomeje kugaruka ku bumwe bw’u Rwanda na Uganda, na we yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaramuhaye amahirwe kugira ngo agire uruhare mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru