Wednesday, February 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni nka film: Umugabo we umaze imyaka 11 yarabuze bahuriye kuri RIB, ari gusohorwa mu nzu,…

radiotv10by radiotv10
20/08/2022
in MU RWANDA
3
Ni nka film: Umugabo we umaze imyaka 11 yarabuze bahuriye kuri RIB, ari gusohorwa mu nzu,…
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, uri kotswa igitutu ngo asohoke mu nzu ndetse bakaba baratangiye kuyimusenyeraho, avuga ko asanganywe ikibazo cyo kuba umugabo we yaraburiwe irengero ariko ko baherutse guhurira kuri RIB ariko agahita yongera akamubura.

Uwimana Catherine ubara inkuru ye ayihereye hasi, yabwiye RADIOTV10 ko umugabo we Bahizi Francis yaburiwe irengero kuva muri 2011, kandi ko bari bazi ko yapfuye ndetse bakiyambaza inzego z’iperereza.

Avuga ko iki kirego cy’umugabo we waburiwe irengero cyakurikiranwaga n’Umuganzacyaha witwa Mbabazi Modeste ndetse ko ubwo yahuraga n’iki kibazo ari gukurikirana cyo gusohorwa mu nzu, yongeye gusubira kuri uyu Mugenzacyaha.

Ati “Tariki 25 z’ukwa karindwi Naragiye rero njyanye n’umuhungu wanjye wa gatatu witwa Yvan tugeze kuri RIB ku cyicaro gikuru cyayo, Mbabazi Modeste arambwira ati ‘noneho uyu munsi turakorera kuri RIB Kicukiro’ adushyira mu modoka turaza, tugeze aha kuri iyi RIB yahamagaye uwitwa numvise witwa Murangira Thierry ibintu nkibyo, tumaze akanya tubona Bahizi Frank baramuzanye, nyuma ya ya myaka yose.”

Umunyamakuru yahise amubaza aho RIB yari ikuye uwo mugabo we umaze imyaka yose batazi aho aherereye, asubiza agira ati “Mbaza nkubaze.”

Akomeza avuga ko umugabo we yaje mu modoka ya RIB ariko ko batamaranye umwanya kuko bahise bongera bakamujyana.

Ati “Bamuzanye mu modoka, RIB ntituzi aho yamukuye, ni nkuko waba uri mu cyumba ukabona umuntu baramuzanye…”

Avuga ko na we ubwe yakubiswe n’inkuba, ati “Amakuru twari dufite ni uko yapfuye.”

Uwimana Catherine avuga ko kimwe mu byatumye asubira mu nzego za RIB kubaza iby’umugabo we kuko yari amaranye iminsi ikibazo cyo kuba ari gusohorwa mu nzu yiguriye ndetse ko bamubwiye ko yamaze gutezwa cyamura ariko ko we nta rubanza yigeze agira ngo akeke ko ari rwo rwaba rubyihishe inyuma.

Inzu ye yatejwe cyamunara bahita banayikuraho inzugi

Ari gusohorwa mu nzu ndetse batangiye kuyimusenyeraho

Avuga ko tariki 18 Nyakanga 2022 iwe haje umuhesha w’inkiko ari kumwe n’abapolisi babiri bakamusaba gusohoka mu nzu abanamo n’abana be batanu bamubwira ko yatejwe cyamunara.

Ati “Baraza barambwira ngo nidusohoke mu nzu, nta n’ikindi bambwiye uretse kumbwira bati ‘sohoka mu nzu’ nti ‘ese byagenze gute?’ bati ‘twe ntubitubaze tuje kubasohora mu nzu n’abana bawe bose musohoke’.”

Uyu mubyeyi avuga ko yabwiye aba bari baje kumusohora ko atabikora kuko nta rubanza na rumwe yigeze agira ndetse ko n’iyo nzu ubwayo nta rubanza yigeze igira.

Bahise bamwambika amapingu ndetse bahita bakuraho urugi rwayo n’ibindi bikoresho byose byari mu nzu barabitwara, ubu ngo ntazi irengero ryabyo.

Nyuma yuko atangiye gusabwa gusohoka mu nzu ye, ni bwo yasubiye kuri RIB kubura dosiye y’ikirego cy’umugabo we wabuze ari na bwo yongeraga kumuca iryera.

Avuga ko muri uku kumusohora ku gahato, banamukuriyeho urugi ku buryo ubu we n’abana be baba mu nzu irangaye.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda, Me Munyaneza Valerie avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi batakizi, ndetse ko n’iyi cyamunara itazwi.

Ati “Wenda amakosa yakorwa mu kubishyira mu bikorwa ariko nta Muhesha w’Inkiko wajya gusohora umuntu mu nzu nta gipapuro afite kibimwemerera ntabwo bibaho. Gusenya byo ntabwo mbyemera rwose, byo yanabihanirwa.”

 

Cyamunara yaturutse ku mwenda wafashwe n’umugabo we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hidaya yavuze ko cyamunara y’iyi nzu ya Uwimana Catherine, yabayeho kugira ngo hishyurwe umwenda wafashwe n’umugabo we yafashe muri Banki.

Ati “Yananiwe kuwishyura kandi iyo nzu ari yo yatanzeho ingwate hanyuma uwayiguze asaba ko urubanza rwe rurangizwa ku bwumvikane ntibyakunda, urubanza ruza kurangizwa.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo iyi nzu yatezwaga cyamunara, Banki yiyishyuye hakagira andi amafaranga asaguka ahabwa Uwimana Catherine ariko arayanga ahita asubizwa mu isanduku ya Leta.

Uwimana Catherine we avuga ko ntakibazo na gito azi kuri iyi nzu ndetse ko yifuza ko inzugi zakuweho n’ibikoresho byose byajyanywe abisubizwa.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Masengesho Marcel says:
    3 years ago

    Nagahinda pe eseurubanza ruburanwa nuruhande rumwe rubaho da?ese kuki uyumudamu catherine atatumiwe murubanza ngo amenye ingingo imutsinda ngo arebuko yakwishyura iyonguzanyo niba iharikoko.RIB se nukucyi yashimuse uyu mugabo ntimuburanishe kweri ibibintu ni akarengane gusa

    Reply
  2. Suanica says:
    3 years ago

    Ark se tuzakomeza kubaho dukandagirwa nabaturi hejuru kugeza ryari koko, ubu uwo mwenda wa banki warikwishyurwa bate Kandi umugabo afunzwe ibi bintu bikurikiranwe rwose kuko harimo amanyanga menshi, abo nabajura bashaka kugarura akazimye ariko ruswa. Leta umubyeti wacu akora ibinyuze mumucyo.

    Reply
  3. Mbegidi says:
    3 years ago

    Ariko ibyo. Urumva bibaho ahubwo uwo mugabo afite ibindi ashinjwa badashaka kuvuga ubwose niba bari gusenya inzu baguze bayiguriye iki uyu mubyeyi yitabaze president byose bimenyekane

    Reply

Leave a Reply to Mbegidi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 7 =

Previous Post

The Ben na Pamella bitegura guhuza imitima babanje guhurira muri business

Next Post

DRC: Havutse imirwano mishya y’imitwe ibiri ishingiye ku bwoko

Related Posts

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

by radiotv10
04/02/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bahangayikishijwe n’inzoga z’inkorano bahimbye izina 'Nyirantare', bavuga...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Abarimo mutekano bakurikiranyweho urupfu rw’uwari amaze amezi abiri abuze akaza kuboneka mu cyobo kiri mu nzu y’uwo yakoreraga

by radiotv10
04/02/2026
0

Ngendahayo Evariste wari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Batura mu kagari ka Karenge ho mu murenge wa Rwimbogo mu Karere...

Why many marriages are ending in divorce

Why many marriages are ending in divorce

by radiotv10
04/02/2026
0

Divorce is not something that happens overnight. In most cases, it is the result of problems that grow slowly over...

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

by radiotv10
03/02/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubufasha burimo ibiribwa n’imiti nyuma y’ibiza by’imyuzure byibasiye iki Gihugu byasize abakabakaba ibihumbi 400 badafite aho...

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
03/02/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yibukije abantu ko kuba ababyeyi bitabaha uburenganzira bwo guhohotera abana babo,...

IZIHERUKA

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane
IBYAMAMARE

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

by radiotv10
04/02/2026
0

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

04/02/2026
Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

04/02/2026
Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

04/02/2026
Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

04/02/2026
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko yagabye igitero cyo gusenya ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC i Kisangani

04/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Havutse imirwano mishya y’imitwe ibiri ishingiye ku bwoko

DRC: Havutse imirwano mishya y’imitwe ibiri ishingiye ku bwoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.