Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

The Ben na Pamella bitegura guhuza imitima babanje guhurira muri business

radiotv10by radiotv10
20/08/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
The Ben na Pamella bitegura guhuza imitima babanje guhurira muri business
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bemeranyijwe kuzashyingiranwa nk’umugore n’umugabo, bamaze gusinya amasezerano yo kwamamaza kompanyi ya Gorilla Games y’imikino y’amahirwe.

Uyu muhango wo gushyira umukono ku masezerano wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022.

Mugisha Benjamin AKA The Ben umaze iminsi ari mu Rwanda, we n’umukunzi we Miss Pamella, bahise babona akazi ko kwamamaza iyi kompanyi ya Gorilla Games iri mu zikomeye mu Rwanda zitanga ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe.

Gorilla Games yagize The Ben na Miss Uwicyeza Pamella kuyibera abazajya bayamamaza (Brand Ambassadors), ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukina imikino yo gutega.

Uyu muhanzi n’umukunzi we bahise batangirira ku kwamamaza poromosiyo ya Gorilla Games y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Aya masezerano azatwara hafi miliyoni 150Frw, azatuma abanyamahirwe batatu babasha kujya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi muri Qatar.

The Ben waje mu Rwanda aje gutaramira abaturarwanda mu gitaramo kiswe Rwanda Rebirth Celebration, agiye kuzuza umwaka yambitse impeta uyu mukunzi we Pamalla akamusaba kuzamubera umugore, aho iki gikorwa cyabereye mu birwa bya Maldives tariki 17 Ukwakira 2021.

Benshi mu bakunzi b’imikino yo gutega, bemeza ko iyi kompanyi yabashyize igorora kuko yazanye uburyo bworoshye kandi bwizewe bwatuma bitabira iyi mikino baba bakoresheje telefone isanzwe, iya smartphone ndetse n’uburyo bwo kuri internet.

Ubu ni brand Ambassador ba Gorilla Games

The Ben agiye kumara umwaka yambitse impeta Pamella

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 20 =

Previous Post

BREAKING: Liliane uregwa ibiterasoni ararekuwe kandi asomewe itariki yabyo itageze

Next Post

Ni nka film: Umugabo we umaze imyaka 11 yarabuze bahuriye kuri RIB, ari gusohorwa mu nzu,…

Related Posts

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

IZIHERUKA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

09/07/2025
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni nka film: Umugabo we umaze imyaka 11 yarabuze bahuriye kuri RIB, ari gusohorwa mu nzu,…

Ni nka film: Umugabo we umaze imyaka 11 yarabuze bahuriye kuri RIB, ari gusohorwa mu nzu,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.