Monday, March 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ni nk’abanyeshuri babiri batsinda ariko umwe yabanje kurara amajoro-Knowless agereranya Messi na Cristiano

radiotv10by radiotv10
22/07/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA, SIPORO
2
Ni nk’abanyeshuri babiri batsinda ariko umwe yabanje kurara amajoro-Knowless agereranya Messi na Cristiano
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa rutahizamu kabuhariwe Lionel Messi, akavuga ko we Cristiano Ronaldo bameze nk’abanyeshuri babiri bombi baba bitwara neza mu ishuri ariko umwe yabanje kwihiringa mu gihe undi we biba bimurimo.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 mu kiganiro Urukiko gitambuka kuri RADIOTV10 aho yagarutse ku bikorwa bye by’umuziki ariko n’utuntu n’utundi mu bijyanye na ruhago.

Agaruka ku rugendo rw’ubuhanzi bwe, Knowless yavuze ko yirutangiye hari abandi bahanzikazi ndetse bari bafite impano idasanzwe barimo Miss Jojo, Miss Shanel, Princess Priscilah na Oda Paccy ariko ko bamwe bagiye bahindura inzira.

Avuga ko ibyo byatumye muri muzika nyarwanda isigaramo abaririmbyi bacye b’igitsinagore.

Ati “Wabiboneraga nko mu marushanwa akomeye, wasangaga ari nk’icyenda, umukobwa ari umwe. Ntabwo byari byoroshye.”

Knowless asanzwe ari umufana ukomeye wa Lionel Messi

Ni umufana ukomeye wa Messi

Abajijwe niba asanzwe akunda rutahizamu Lionel Messi, Knowless yagize ati “bitabaho! Cyane.”

Uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain inafitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo guhamagarira ba mukerarugendo gusura iki Gihugu cy’Imisozi 1000, akunze kugereranywa na Cristiano Ronaldo, bombi bajya kwegerana mu bigwig.

Knowless na we yemeza ko aba bakinnyi bombi bafite ubuhanga bwihariye muri ruhago y’Isi ariko ko mu guhitamo Messi, yabonye hari icyo Arusha Cristiano Ronaldo.

Ati “Messi ararenze. Nkurikije imipira nagiye mbona n’ukuntu nagendaga mbabona mu mirebere yanjye, urabona mu ishuri haba harimo abana babiri b’abahanga ariko ugasanga harimo umwe w’umu- genie cyangwa se wa wundi udakenera kwihata mu makayi, utajya arara amajoro ngo ashyire ibirenge mu mazi, hakaba n’undi ukora, wihiringa, urara ya majoro ariko agatsinda ariko ukabona yakoze cyane. Muri abo bombi, Messi ni umu-Genie, Cristiano ni umukozi arakora, arahiringa,…”

Knowlees yavuze ko asanzwe akunda kureba umupira w’amaguru byumwihariko iyo ku mugabane w’u Burayi, akaba ari n’umufana wa PSG ikinamo Messi na yo akaba yarayikunze nyuma yuko yerecyejeyo ndetse ko ikipe yose izajya ijyamo uyu rutahizamu, na we bazajya bimukana.

Ati “Nazaza no mu Mavubi noneho bizaba bibaye burundu, tuzahagarika ibintu byose.”

Umuhanzikazi Knowless yahishuye ko asanzwe akunda ruhago
Abona Cristiano ari nk’umunyeshuri utsinda yabibiriye icyuya

RADIOTV10

Comments 2

  1. M. N says:
    4 years ago

    Nagirango mumenyesheko uwo munyeshuriwe Afite amanota 6 yose Kuva yagahindura ikigo mugihe mugenziwe ari uwa 4 mubatsinze neza ubwonawe aho akomora kwirara nahumvise akarirwa aduha ibiririmbo bibi wagirango aziririmba sasita amaze kurya nuko arakoze

    Reply
  2. Nina says:
    4 years ago

    M.N we urasuzuguritse kabisa wicare Uri nimbwa Ibyobiririmbo se wamurushije ukaduha utwiza wakoze ushonje? Imbeba gusa.

    Reply

Leave a Reply to M. N Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + thirteen =

Previous Post

Umunyapolitiki watutse ubutegetsi bwa Tshisekedi ko ari ‘amabandi’ byatangiye kumubyarira amazi n’ibisusa

Next Post

Buravan urembye yibukije abantu kumva indirimbo ye nshya baterurira rimwe bamwifuriza gukira vuba

Related Posts

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bagiye kurushingana berekanywe mu rusengero

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bagiye kurushingana berekanywe mu rusengero

by radiotv10
09/03/2026
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bitegura kurushingana, berekanywe imbere y’itorero mbere yo gusezerana. Aimée Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa...

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

by radiotv10
09/03/2026
0

Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihigu, ubu akaba ari Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusubiza mu Buzima...

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

by radiotv10
09/03/2026
0

Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko umuhanda Muhanga- Ngororero- Mukamira wongeye kuba nyabagendwa, nyuma yuko wamaze amasaha udakoreshwa kubera imvura nyinshi....

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

by radiotv10
09/03/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie, nyuma yo gutaramira Abanyarwanda baba mu Bubiligi bakamwereka urukundo rwinshi, yabasezeranyije ko mu gihe cya vuba azasubira...

Umunyarwandakazi ukiri muto yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwandakazi ukiri muto yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
09/03/2026
0

Atete Kagorora wo mu Rwanda wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yo kwandika ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bagiye kurushingana berekanywe mu rusengero
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bagiye kurushingana berekanywe mu rusengero

by radiotv10
09/03/2026
0

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

09/03/2026
Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

09/03/2026
Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

09/03/2026
UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

09/03/2026
Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

09/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Buravan urembye yibukije abantu kumva indirimbo ye nshya baterurira rimwe bamwifuriza gukira vuba

Buravan urembye yibukije abantu kumva indirimbo ye nshya baterurira rimwe bamwifuriza gukira vuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bagiye kurushingana berekanywe mu rusengero

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.