Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ni nk’abanyeshuri babiri batsinda ariko umwe yabanje kurara amajoro-Knowless agereranya Messi na Cristiano

radiotv10by radiotv10
22/07/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA, SIPORO
2
Ni nk’abanyeshuri babiri batsinda ariko umwe yabanje kurara amajoro-Knowless agereranya Messi na Cristiano
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa rutahizamu kabuhariwe Lionel Messi, akavuga ko we Cristiano Ronaldo bameze nk’abanyeshuri babiri bombi baba bitwara neza mu ishuri ariko umwe yabanje kwihiringa mu gihe undi we biba bimurimo.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 mu kiganiro Urukiko gitambuka kuri RADIOTV10 aho yagarutse ku bikorwa bye by’umuziki ariko n’utuntu n’utundi mu bijyanye na ruhago.

Agaruka ku rugendo rw’ubuhanzi bwe, Knowless yavuze ko yirutangiye hari abandi bahanzikazi ndetse bari bafite impano idasanzwe barimo Miss Jojo, Miss Shanel, Princess Priscilah na Oda Paccy ariko ko bamwe bagiye bahindura inzira.

Avuga ko ibyo byatumye muri muzika nyarwanda isigaramo abaririmbyi bacye b’igitsinagore.

Ati “Wabiboneraga nko mu marushanwa akomeye, wasangaga ari nk’icyenda, umukobwa ari umwe. Ntabwo byari byoroshye.”

Knowless asanzwe ari umufana ukomeye wa Lionel Messi

Ni umufana ukomeye wa Messi

Abajijwe niba asanzwe akunda rutahizamu Lionel Messi, Knowless yagize ati “bitabaho! Cyane.”

Uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain inafitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo guhamagarira ba mukerarugendo gusura iki Gihugu cy’Imisozi 1000, akunze kugereranywa na Cristiano Ronaldo, bombi bajya kwegerana mu bigwig.

Knowless na we yemeza ko aba bakinnyi bombi bafite ubuhanga bwihariye muri ruhago y’Isi ariko ko mu guhitamo Messi, yabonye hari icyo Arusha Cristiano Ronaldo.

Ati “Messi ararenze. Nkurikije imipira nagiye mbona n’ukuntu nagendaga mbabona mu mirebere yanjye, urabona mu ishuri haba harimo abana babiri b’abahanga ariko ugasanga harimo umwe w’umu- genie cyangwa se wa wundi udakenera kwihata mu makayi, utajya arara amajoro ngo ashyire ibirenge mu mazi, hakaba n’undi ukora, wihiringa, urara ya majoro ariko agatsinda ariko ukabona yakoze cyane. Muri abo bombi, Messi ni umu-Genie, Cristiano ni umukozi arakora, arahiringa,…”

Knowlees yavuze ko asanzwe akunda kureba umupira w’amaguru byumwihariko iyo ku mugabane w’u Burayi, akaba ari n’umufana wa PSG ikinamo Messi na yo akaba yarayikunze nyuma yuko yerecyejeyo ndetse ko ikipe yose izajya ijyamo uyu rutahizamu, na we bazajya bimukana.

Ati “Nazaza no mu Mavubi noneho bizaba bibaye burundu, tuzahagarika ibintu byose.”

Umuhanzikazi Knowless yahishuye ko asanzwe akunda ruhago
Abona Cristiano ari nk’umunyeshuri utsinda yabibiriye icyuya

RADIOTV10

Comments 2

  1. M. N says:
    4 years ago

    Nagirango mumenyesheko uwo munyeshuriwe Afite amanota 6 yose Kuva yagahindura ikigo mugihe mugenziwe ari uwa 4 mubatsinze neza ubwonawe aho akomora kwirara nahumvise akarirwa aduha ibiririmbo bibi wagirango aziririmba sasita amaze kurya nuko arakoze

    Reply
  2. Nina says:
    4 years ago

    M.N we urasuzuguritse kabisa wicare Uri nimbwa Ibyobiririmbo se wamurushije ukaduha utwiza wakoze ushonje? Imbeba gusa.

    Reply

Leave a Reply to Nina Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 5 =

Previous Post

Umunyapolitiki watutse ubutegetsi bwa Tshisekedi ko ari ‘amabandi’ byatangiye kumubyarira amazi n’ibisusa

Next Post

Buravan urembye yibukije abantu kumva indirimbo ye nshya baterurira rimwe bamwifuriza gukira vuba

Related Posts

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare
AMAHANGA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Buravan urembye yibukije abantu kumva indirimbo ye nshya baterurira rimwe bamwifuriza gukira vuba

Buravan urembye yibukije abantu kumva indirimbo ye nshya baterurira rimwe bamwifuriza gukira vuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.