Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Niba bazaduha umusifuzi nk’uw’uyu munsi tuzavamo- KNC yongeye kwikoma abasifuzi

radiotv10by radiotv10
27/04/2022
in SIPORO
0
Niba bazaduha umusifuzi nk’uw’uyu munsi tuzavamo- KNC yongeye kwikoma abasifuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yongeye kunenga imisifurire yo mu Rwanda nyuma y’umukino ikipe ye yakinnye na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro, avuga ko niba mu mukino wo kwishyura bazasifurirwa nk’uko basifuriwe, azakura ikipe ye muri iri rushanwa.

KNC yabitangaje nyuma y’uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri Kabiri tariki 26 Mata warangiye AS Kigali itsinze Gasogi United 1-0.

Uyu mugabo ukunze kuryoshya umupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze ko ikipe ye yagize amahirwe macye muri uyu mukino ariko by’umwihariko nk’ikarita y’umutuku yahawe umwe mu bakinnyi be habayemo ubushishozi bucye bw’umusifuzi.

Ati “Ntabwo umusifuzi yadusifuriye umukino mwiza, ibyo natinya kubivuga. Iki ni ikimwaro.”

Yananenze ikipe ya AS Kigali kubera imyitwarire yayo yayiranze yo gutinza umukinonyuma yo kubona igitego kimwe.

Ati “Niba ikipe nka AS Kigali iririmba ko ishaka igikombe ishobora gukina umukino nk’uyu itinza umukino turi abantu 10 na byo ubwabyo ni igisebo kuri yo.”

KNC avuga ko yizeye ko mu mukino wo kwishyura nusifurwa n’umusifuzi ntabibe nk’uko byagenze ntakizababuza kubatsinda.

Ati “Na penaliti bakoreye kuri Malipangou ntekereza ko yari iyo ariko bakayanga [mwebwe mwabibonye gute?] n’igitego cyacu banze, ntekereza ko uyu munsi nubwo twari dufite ikarita y’umutuku ariko twagarutse tuyobora umukino, umusifuzi ni we wahisemo aha AS Kigali intsinzi ariko ntacyo dufite umukino wo kwishyura, federasiyo [FERWAFA] bakwiriye kuduha abasifuzi bumva ko nta kubera.”

Yakomeje agira ati “Niba bashobora kuduha umusifuzi usifura nk’ibyo yasifuye uyu munsi bazabireke twe tuvemo basindagize AS Kigali ariko na yo ndabona urugendo rwayo rutarenga imbere y’amano yayo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Musanze: Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo bubakiwe isoko none ryabuze abarirema

Next Post

DRCongo: Rwongeye kwambikana hagati ya M23 na FARDC

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Rwongeye kwambikana hagati ya M23 na FARDC

DRCongo: Rwongeye kwambikana hagati ya M23 na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.