Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yongeye kunenga imisifurire yo mu Rwanda nyuma y’umukino ikipe ye yakinnye na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro, avuga ko niba mu mukino wo kwishyura bazasifurirwa nk’uko basifuriwe, azakura ikipe ye muri iri rushanwa.
KNC yabitangaje nyuma y’uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri Kabiri tariki 26 Mata warangiye AS Kigali itsinze Gasogi United 1-0.
Uyu mugabo ukunze kuryoshya umupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze ko ikipe ye yagize amahirwe macye muri uyu mukino ariko by’umwihariko nk’ikarita y’umutuku yahawe umwe mu bakinnyi be habayemo ubushishozi bucye bw’umusifuzi.
Ati “Ntabwo umusifuzi yadusifuriye umukino mwiza, ibyo natinya kubivuga. Iki ni ikimwaro.”
Yananenze ikipe ya AS Kigali kubera imyitwarire yayo yayiranze yo gutinza umukinonyuma yo kubona igitego kimwe.
Ati “Niba ikipe nka AS Kigali iririmba ko ishaka igikombe ishobora gukina umukino nk’uyu itinza umukino turi abantu 10 na byo ubwabyo ni igisebo kuri yo.”
KNC avuga ko yizeye ko mu mukino wo kwishyura nusifurwa n’umusifuzi ntabibe nk’uko byagenze ntakizababuza kubatsinda.
Ati “Na penaliti bakoreye kuri Malipangou ntekereza ko yari iyo ariko bakayanga [mwebwe mwabibonye gute?] n’igitego cyacu banze, ntekereza ko uyu munsi nubwo twari dufite ikarita y’umutuku ariko twagarutse tuyobora umukino, umusifuzi ni we wahisemo aha AS Kigali intsinzi ariko ntacyo dufite umukino wo kwishyura, federasiyo [FERWAFA] bakwiriye kuduha abasifuzi bumva ko nta kubera.”
Yakomeje agira ati “Niba bashobora kuduha umusifuzi usifura nk’ibyo yasifuye uyu munsi bazabireke twe tuvemo basindagize AS Kigali ariko na yo ndabona urugendo rwayo rutarenga imbere y’amano yayo.”
RADIOTV10