• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nibura nabashije kumubone turanavugana- Muhoozi yavuze ko Rwigema ari Che Guevara wa Afurika

radiotv10by radiotv10
11/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nibura nabashije kumubone turanavugana- Muhoozi yavuze ko Rwigema ari Che Guevara wa Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye gushima ubutwari bw’Intwari y’u Rwanda nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema, amushimira uruhare yagize mu gufasha NRA kugera ku butegetsi.

Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko Gen Fred Gisa Rwigema ari Intwari y’Igihugu cyabo.

Mu butumwa Muhoozi yashyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza bimwe mu bigwig bya Rwigema, yamushimiye umusanzu yagize mu gufasha ishyaka NRA rya Museveni aho ari mu bari ku isonga mu rugamba rwo gufata ubutegetsi muri Uganda.

Ubu butumwa bwa Muhoozi bugira buti “Iyi ni NRA! Nyakwigendera General Fred Rwigema! Nibura nshobora kuvuga ko namubonye, ndanamuvugisha. Yari Che Guevara wa Afurika.”

Aya mashusho agaruka kuri bimwe mu bigwi bya nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, hagaragaramo bamwe mu babanye na we bavuga uburyo yagaragaje ubutwari kuva cyera.

Gen Salim Saleh wabanye na Rwigema ndetse bakabana mu Gisirikare, muri aya mashusho avuga Fred Gisa Rwigema yari umuntu mwiza wabagaho mu buzima bworoheje kandi akihanganira ibigeragezo byose yahuraga na byo.

Avuga ko Rwigema yangaga akarengane cyane ndetse akaba atarifuzaga kubona Abanyarwanda bari barahunze bakomeza gufatwa nabi, ari ho yagiriye umutima wo kubacyura mu rwababyaye “kandi atitaye ku ngaruka zizabaho nyuma.”

Ati “Igisirikare bari bahanganye bumvaga ko bitashoboka kandi ndabizi neza yari azi ko amahirwe 70% yari yiteguye kwicirwa ku rugamba.”

Muri aya mashusho, Gen Salim Saleh avuga ko Rwigema yashoboraga gukomeza imirimo ikomeye muri Guverinoma ya Uganda ariko ko yanze kubaho neza abona abandi banyarwanda bari mu buhungiro akemera kwishyira mu kangaratete.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 1 =

Previous Post

Hamenyekanye umunsi abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazagerera mu Rwanda

Next Post

Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.