Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nibura nabashije kumubone turanavugana- Muhoozi yavuze ko Rwigema ari Che Guevara wa Afurika

radiotv10by radiotv10
11/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nibura nabashije kumubone turanavugana- Muhoozi yavuze ko Rwigema ari Che Guevara wa Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye gushima ubutwari bw’Intwari y’u Rwanda nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema, amushimira uruhare yagize mu gufasha NRA kugera ku butegetsi.

Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko Gen Fred Gisa Rwigema ari Intwari y’Igihugu cyabo.

Mu butumwa Muhoozi yashyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza bimwe mu bigwig bya Rwigema, yamushimiye umusanzu yagize mu gufasha ishyaka NRA rya Museveni aho ari mu bari ku isonga mu rugamba rwo gufata ubutegetsi muri Uganda.

Ubu butumwa bwa Muhoozi bugira buti “Iyi ni NRA! Nyakwigendera General Fred Rwigema! Nibura nshobora kuvuga ko namubonye, ndanamuvugisha. Yari Che Guevara wa Afurika.”

Aya mashusho agaruka kuri bimwe mu bigwi bya nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, hagaragaramo bamwe mu babanye na we bavuga uburyo yagaragaje ubutwari kuva cyera.

Gen Salim Saleh wabanye na Rwigema ndetse bakabana mu Gisirikare, muri aya mashusho avuga Fred Gisa Rwigema yari umuntu mwiza wabagaho mu buzima bworoheje kandi akihanganira ibigeragezo byose yahuraga na byo.

Avuga ko Rwigema yangaga akarengane cyane ndetse akaba atarifuzaga kubona Abanyarwanda bari barahunze bakomeza gufatwa nabi, ari ho yagiriye umutima wo kubacyura mu rwababyaye “kandi atitaye ku ngaruka zizabaho nyuma.”

Ati “Igisirikare bari bahanganye bumvaga ko bitashoboka kandi ndabizi neza yari azi ko amahirwe 70% yari yiteguye kwicirwa ku rugamba.”

Muri aya mashusho, Gen Salim Saleh avuga ko Rwigema yashoboraga gukomeza imirimo ikomeye muri Guverinoma ya Uganda ariko ko yanze kubaho neza abona abandi banyarwanda bari mu buhungiro akemera kwishyira mu kangaratete.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Hamenyekanye umunsi abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazagerera mu Rwanda

Next Post

Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.