NIGER: Abarenga 14 baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro

Inkuru ya Al Jazeela ivuga ko abantu bitwaje intwaro baje kuri za moto bagahita barasa mu baturage hagapfamo 14 barimo icyenda (9) bakaba barimo bahinga mu mirima mu burengerazuba  hafi n’umupaka uhuza Niger na Mali .

Abakomeretse ubu bataramenyekana umubare bahise bajyanywa mu bitaro mu mujyi i Niamey. Iperereza kubagabye iki gitero rikaba rikomeje.

Aka gace iki gitero cyabereyemo kitwa Banibangou gahuriweho n’imipaka y’ibihugu bya Burukina Faso na Mali kakaba karigaruriwe n’imitwe yiyita iya kiyisiramu,dore ko mu mezi 3 ashize  hamaze kugwa abaturage bagera mu 100 mu bitero byagiye bihagabwa.

Inkuru ya Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts