Inkuru ya AFP ivuga ko amazu agera mu bihumbi icumi mu majyaruguru ya Leta ya California ageramiwe n’inkongi y’umuriro kandi ngo iyi nkongi iri gusatira USA.
Abategetsi muri iyi leta buvuga ko baba hafi y’ikiyaga Almanor basabwe kuhava, inyuma y’izi nkongi zatangiye kugaragara mu cyumweru gishize.
Iyi nkongi imaze kwangiza kilometero hafi 180 z’ishyamba mu duce twa Plumas na Butte mu majyaruguru ya Sacramento, muri California.
Abashinzwe ubumenyi bw’ikirere muri Carifonia batangaje ko iyi nkongi iri guterwa n’ubushyuhe burenze igipimo buri kugaragara mu bice bitari bicye muri USA kuburyo hri n’uduce turi ku bushyuhe bwa Degere celicius 47 kandi ngo ubu bushyuhe bushobora no kwiyongera mu minsi iri imbere.
Inkuru ya Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email a link to a friend (Opens in new window)