• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Niger: Hashyizwe hanze amakuru arambuye y’umugambi waburijwemo w’uwari Perezida wakorewe ‘Coup d’Etat’

radiotv10by radiotv10
21/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Niger: Hashyizwe hanze amakuru arambuye y’umugambi waburijwemo w’uwari Perezida wakorewe ‘Coup d’Etat’
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Niger kiri ku butegetsi mu nzibacyuho nyuma yo guhirika ku butegetsi Mohamed Bazoum wari Perezida, cyatangaje ko yari agiye gutoroka aho afungiye, ariko umugambi ukaburizwamo.

Ubuyobozi bw’igisirikare buvuga ko uyu mugambi wari ugiye kuba ku wa Kane, ndetse ko hari abatawe muri yombi bari bagiye kumufasha.

Aya makuru yatangajwe na Amadou Abdramane, Umuvugizi w’akanama ka gisirikare kayoboye iki Gihugu kuva cyahirika ubutegetsi.

Amadou Abdramane yatangaje ko nyuma yo guta muri yombi abakekwaho gufasha Mohamed Bazoum muri uyu mugambi wo gutoroka, hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri iki gikorwa cyaburijwemo.

Icyakora amakuru yamaze kujya hanze, avuga ko Mohamed Bazoum yari kubanza agashaka aho aba yihishe i Niamey muri Niger, ubundi agahunga Igihugu akoresheje indege.

Kuva Bazoum yahirikwa ku butegetsi mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, we n’umugore we ndetse n’umwana we bafungiye mu rugo.

Abaganga ndetse n’abandi bantu bamugezeho, bavuga ko ubu ubuzima bwe bwifashe neza ndetse ko ahabwa iby’ibanze nkenerwa, nubwo ku ikubutiro byavuzwe ko ntabyo kurya bihagije babonaga.

Uku kugerageza gutoroka kwe kuje nyuma y’iminsi micye ingabo z’u Bufaransa zivuye muri iki Gihugu cya Niger.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 16 =

Previous Post

Hakozwe impinduka mu buyobozi bukuru bwa RIB…Menya abandi bayobozi bashyizwe mu myanya

Next Post

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.