Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Niger: Hashyizwe hanze amakuru arambuye y’umugambi waburijwemo w’uwari Perezida wakorewe ‘Coup d’Etat’

radiotv10by radiotv10
21/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Niger: Hashyizwe hanze amakuru arambuye y’umugambi waburijwemo w’uwari Perezida wakorewe ‘Coup d’Etat’
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Niger kiri ku butegetsi mu nzibacyuho nyuma yo guhirika ku butegetsi Mohamed Bazoum wari Perezida, cyatangaje ko yari agiye gutoroka aho afungiye, ariko umugambi ukaburizwamo.

Ubuyobozi bw’igisirikare buvuga ko uyu mugambi wari ugiye kuba ku wa Kane, ndetse ko hari abatawe muri yombi bari bagiye kumufasha.

Aya makuru yatangajwe na Amadou Abdramane, Umuvugizi w’akanama ka gisirikare kayoboye iki Gihugu kuva cyahirika ubutegetsi.

Amadou Abdramane yatangaje ko nyuma yo guta muri yombi abakekwaho gufasha Mohamed Bazoum muri uyu mugambi wo gutoroka, hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri iki gikorwa cyaburijwemo.

Icyakora amakuru yamaze kujya hanze, avuga ko Mohamed Bazoum yari kubanza agashaka aho aba yihishe i Niamey muri Niger, ubundi agahunga Igihugu akoresheje indege.

Kuva Bazoum yahirikwa ku butegetsi mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, we n’umugore we ndetse n’umwana we bafungiye mu rugo.

Abaganga ndetse n’abandi bantu bamugezeho, bavuga ko ubu ubuzima bwe bwifashe neza ndetse ko ahabwa iby’ibanze nkenerwa, nubwo ku ikubutiro byavuzwe ko ntabyo kurya bihagije babonaga.

Uku kugerageza gutoroka kwe kuje nyuma y’iminsi micye ingabo z’u Bufaransa zivuye muri iki Gihugu cya Niger.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Hakozwe impinduka mu buyobozi bukuru bwa RIB…Menya abandi bayobozi bashyizwe mu myanya

Next Post

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.