Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Niger yirukanye Abanyarwanda 8 boherejweyo nyuma yo kurangiza ibihano bya TPIR

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Niger yirukanye Abanyarwanda 8 boherejweyo nyuma yo kurangiza ibihano bya TPIR
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda umunani bari boherejwe muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), birukanywe n’iki Gihugu.

Aba bantu umunani bakatiwe na ICTR basanzwe bazwi mu kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ni Gratien Kabiligi, Anatole Nsengyiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerome Bicamumpaka na André Ntagerura.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Niger, rivuga ko aba Banyarwanda bahawe icyumweru (iminsi 7) bakaba bavuye ku butaka bw’iki Gihugu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Imbere mu Gihugu, Adamou Hamadou Souley, rivuga ko iki cyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda cyashingiye ku Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Iri tangazo rivuga ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi agomba kumenyesha abarebwa n’iki cyemezo kandi bigasohoka mu igazeti ya Leta.

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gusaba ibisobanuro Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) ku bijyanye n’iyoherezwa ry’aba Banyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

Yagize ati “Tuzishimira kumva ibisobanuro by’abayobozi b’urwego (MICT) mu nama rusange, ku bijyanye n’iyoherezwa ryabo, niba harabayeho ubwumvikane, n’ibizabatangwaho byo kubaho niba biri mu igenamigambi y’urwego.”

Niger ubu ni cyo Gihugu kiyoboye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kuva mu Ukuboza.

Yakomeje agira ati “Ntitwigeze tumenyeshwa yaba ari urwego cyangwa igihugu boherejwemo ibyerekeye iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 3 =

Previous Post

Uganda: Umugore arakekwaho kwica amanitse abana be babiri na we agahita yiyahura

Next Post

Kigali: Bane bapfuye urw’amayobera nyuma yo kumara igihe kinini banywa inzoga bishimira Noheli

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Bane bapfuye urw’amayobera nyuma yo kumara igihe kinini banywa inzoga bishimira Noheli

Kigali: Bane bapfuye urw’amayobera nyuma yo kumara igihe kinini banywa inzoga bishimira Noheli

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.