Niger yirukanye Abanyarwanda 8 boherejweyo nyuma yo kurangiza ibihano bya TPIR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda umunani bari boherejwe muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), birukanywe n’iki Gihugu.

Aba bantu umunani bakatiwe na ICTR basanzwe bazwi mu kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ni Gratien Kabiligi, Anatole Nsengyiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerome Bicamumpaka na André Ntagerura.

Izindi Nkuru

Itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Niger, rivuga ko aba Banyarwanda bahawe icyumweru (iminsi 7) bakaba bavuye ku butaka bw’iki Gihugu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Imbere mu Gihugu, Adamou Hamadou Souley, rivuga ko iki cyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda cyashingiye ku Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Iri tangazo rivuga ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi agomba kumenyesha abarebwa n’iki cyemezo kandi bigasohoka mu igazeti ya Leta.

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gusaba ibisobanuro Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) ku bijyanye n’iyoherezwa ry’aba Banyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

Yagize ati “Tuzishimira kumva ibisobanuro by’abayobozi b’urwego (MICT) mu nama rusange, ku bijyanye n’iyoherezwa ryabo, niba harabayeho ubwumvikane, n’ibizabatangwaho byo kubaho niba biri mu igenamigambi y’urwego.”

Niger ubu ni cyo Gihugu kiyoboye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kuva mu Ukuboza.

Yakomeje agira ati “Ntitwigeze tumenyeshwa yaba ari urwego cyangwa igihugu boherejwemo ibyerekeye iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru