Nigeria yatangije uruganda ruzaniye Afurika ibisubizo by’ikibazo cyayiberaga ingutu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Nigeria yatangije uruganda runini rwa mbere ku Mugabane wa Afurika, rugiye kujya rutunganya ibikomoka kuri Peteroli, bizatuma uyu Mugabane ubasha kubyihazaho dore ko usanzwe utumiza byinshi hanze.

Ni uruganda rutangijwe mu gihe Afurika isanzwe izahazwa n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu gihe ifite henshi icukurwa ariko ikajya gutunganyirizwa hanze.

Izindi Nkuru

Uru ruganda rwatangijwe na guverinoma ya Nigeria, rufite agaciro ka Miliyali 19USD, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya amavuta yo mu bwoko bwa Mazutu n’akoreshwa mu ndege, bibarirwa mu tugunguru ibihumbi 650 ku munsi.

Abahanga bavuga ko uru ruganda rugiye guteza imbere aka karere n’Umugabane wa Afurika muri rusange, wakoreshaga ibikomoka kuri Petelori bivuye hanze.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru