Nijimbere yaje gukina mu Rwanda avuye i Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi bakomeye bakinaga muri shampiyona ya basketall mu gihugu cy’u Burundi, bakomeje gusohoka iki gihugu aho nyuma ya Israel Otobo, ubu Nijimbere Guibert na we yasesekaye mu Rwanda, bombi bavuye mu ikipe ya Dynamo Basketball Club, yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya BAL 2024 kubera kwanga kwambara VISIT RWANDA.

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Kepler BBC, umukinnyi w’Umurundi Nijimbere Guibert wakiniraga Dynamo yamaze kugera i Kigali ndetse akaba yamaze no gusinyira Kepler BBC, isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya basketball mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Intandaro y’igenda ry’abakinnyi ba Basketball mu Burundi, mu kwezi gushize kwa Werurwe ubwo iyi kipe ya Dynamo BBC y’i Burundi, nibwo yirukanywe shishi itabona mu marushanwa ya BAL 2024 ubwo bari mu mikino y’amatsinda ya ‘Karahari Conference’, bazira kwanga kwambara imyambaro iriho umufatanyabikorwa w’iri rushanwa, ‘VISIT RWANDA, ibyo bategetswe n’igihugu cyabo cy’u Burundi ko batagomba kwambara ibirango biriho u Rwanda, mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza. Ibi byafashwe nko kuvanga politiki na siporo maze Dynamo yirukanwa ityo.

 

RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru