“Icyaba giteye agahinda ni ukutagira icyo dukora mu gihe abimukira bari mu kangaratete.” Byatangajwe na Yolande Makolo wavuze ko u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.
Mu gisobanuro gito yatanze, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagarutse ku masezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza agamije kubungabunga ubuzima bw’abimukira bagiye muri iki Gihugu cy’i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yolande Makolo yavuze ko aya masezerano agamije “Guha ubushobozi abaturage, kurinda no guha imibereho myiza n’iterambere abimukira n’Abanyarwanda mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rusanzwe rwifuza ko Abanyafurika n’abandi bose bakwiye kubaho ubuzima bwiza muri Afurika bityo ko “nta mpamvu yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakora ingendo zihangayikishije zishobora gutuma babura ubuzima bwabo ngo bajya gushaka ubwiza.”
U Rwanda kandi rwari rwaremeye kwakira abimukira baturuka muri Libya bakaza kuba bacumbikiwe mu Rwanda mu gihe bagishakisha Ibihugu bizabakira, aho rumaze kwakira impunzi 767 barimo 119 bakiriwe mu kwezi gushize baje basanga abandi 648 bari bamaze kwakirwa kugeza mu mwaka ushize wa 2021.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson mu ijambo yatambukije kuri uyu wa Kane, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko kwakira impunzi bituka ku mateka bamwe mu Banyarwanda banyuzemo ubwo bari barabujijwe uburenganzira ku Gihugu cyabo, bityo ko u Rwanda ruzi agahinda ko gutereranwa rwo rukaba rutagira uwo rutererana.
Ubwo aya masezerano yatangiraga kuvugwa mu minsi ishize, bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bongeye gutera hejuru babyamagana, bongera kuvuga nabi u Rwanda ko nta mutekano uhari ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko rwemeye kubakira kugira ngo rwibonere amafaranga.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo asubiza umwe mu bavugaga aya makuru y’ibinyoma, yamwibukije ko muri 2019 u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturuka muri Libya ku busabye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR.
Yagize ati “Kuva icyo gihe tumaze kwakira abarenga 600. Tuzakora ibindi byinshi kandi byiza binyuze muri aya masezerano [y’u Rwanda n’u Bwongereza] kandi ku mpamvu zifite ishingiro. Icyaba giteye agahinda ni ukutagira icyo dukora mu gihe abimukira bari gucuruzwa cyangwa bari kuburira ubuzima mu Nyanja.”
RADIOTV10