Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko rwatangiye Itorere ry’Inkomezamihigo, kuzemera inshingano bazahabwa n’Igihugu kandi bakemera kuzikorana ibakwe.

Hon Bamporiki Edouard yabitangaje ubwo yatangizaga iri Torere ry’Inkomezamihigo ryitabiriwe n’Urubyiruko 550 rwaturutse mu Ntara zose ruteraniye i Nkumba mu Karee ka Burera.

Izindi Nkuru

Bamporiki yagaragarije uru rubyiruko icyo Igihugu cyabo kibakeneyemo, abibutsa ko inyigisho bazahabwa muri iri Torero zizabafasha kuzasohoza ibyo u Rwanda rubategerejemo.

Ati “Iyo mugeze igihe cyo gutumwa icyo ukora ni ukwitaba kare, kandi mwitabye kare u Rwanda rwemerewe kubatuma kure, mureke babatoze kandi mureke babatoranye kandi mureke babatume.”

Bamporiki yavuze ko ibyo bazakora bizatuma u Rwanda rwabo rugira ejo hafite icyizere bikazatuma imbuto zabyo zizagera no ku bazabakomokaho.

Yababwiye ko ibyo bakora byose bigomba kubakira ku ndangagaciro Nyarwanda zinabumbatiye izina ry’iri torero ryabo ry’Inkomezamihigo.

Yagize ati “Kuba Inkomezamihigo harimo amagambo abiri akomeye. Irya mbere ni ugukomeza, irya kabiri ni imihigo, iyo wamaze gusobanukirwa imihigo wiyemeza ko ugiye gukomeza, wihanganira ingorane uhuriramo na zo muri urwo rugendo kuko ntizibura”.

Bamporiki yeretse uru rubyiruko ibintu bine rukwiye guharanira ari byo “Gutozwa, gutora, gutoranwa no gutumwa. Ntawitoza umuntu baramutoza, ntawitoranya umuntu baramutoranya.”

Yababwiye ko iyo umuntu yamaze gutozwa haba hasigaye akazi k’uwatojwe kandi ko na we aba agiye mu ngamba agashyira mu bikorwa ibyo yatojwe.

Ati “Twemere kuba abahizi, twemere gukorera u Rwanda. Twemere u Rwanda rudutume kugira ngo abo mubereye bakuru bazasange u Rwanda rutaragwingiye, abatozwa none ni abatoza b’ejo, iyo utojwe, ntabwo utozwa nk’upfuba ngo bongere bagutoze. Mwaje mwitwa abatozwa muzataha mwitwa abatoza, mukwiye kwibaza ngo natoye iki nzatoza iki, iyo utatoye ntacyo utoza.”

Iri Torere ry’Inkomezamihigo ryitabiriwe n’urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, ryatangiye tariki 11 Ukuboza rikazasozwa tariki 18 Ukuboza 2021.

Uru rubyiruko rwasabwe kubakira ku ndangagaciro nyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru