Uwase Muyango ku isabukuru y’amavuko y’umugabo we bamaze ukwezi kumwe bibarutse imfura yabo, yamutakagije mu mitoma idasanzwe igaragaza ko yanyuzwe n’urukundo, amurata ubukaka n’ubushongore yemeza ko ari Rudasumbwa.
Nyampinga uberwa n’amafoto wo mu mwaka wa 2019 (Miss Photogenic 2019), Uwase Muyango uherutse kwibaruka imfura y’umuhungu yabyaranye n’umugabo we Kimenyi Yves, yafashe umwanya urambuye arata umugabo we amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko mu mitoma.
Abinyujije kuri Instagram, Muyango yatatse ubukaka n’ubushongore Kimenyi Yves mu butumwa burebure yatangiye agira ati: “Umunsi mwiza w’amavuko ku mubyeyi mwiza w’umugabo mu isi yose, data, umugabo wanjye, inshuti magara, dusangira byose, kandi byose kuri njye.”
Muyango abwira Kimenyi ko yumva atabona amagambo yo gusobanura urwo amukunda, byibuze ko wenda amurebye mu maso yasobanukirwa n’ukuri agira ati:“Sinzi uko nabasha kubisobanura kuko kuri ubu birarenze, nishimiye ko nabonye buri kimwe muri wowe, mu bihe byiza n’ibibi, ntabwo amagambo yabasha kubisobanura, ukwiye kundeba mu maso ndizera ko wabasha kubona urwo ngukunda byibuze uko rungana.”
Maze ashima Imana yamuhaye umugisha ku isi, igitangaza ahamya ko azahorana, Muyango ati:“Nshima Imana kuba yarampaye umugabo mwiza w’igikundiro kandi n’umunyabwenge mu isi, nzi neza ko iteka uzahora uri igitangaza mu maso yanjye n’isoko y’ibyishimo ntashobora kureka igenda, kuva nabaho ni wowe w’ingenzi nagize mu buzima.”
Asobanura neza impamvu ituma ahamya ko Kimenyi ari ingenzi kuri we agira ati:”Utuma nseka, umpa umunezero, urukundo, uzahora uri igitangaza mu buzima bwanjye bwose, umuhungu w’igikundiro n’ubwiza, uri kandi uzahora uri igikomangoma cy’ubuzima bwanjye, nkwifurije imigisha ituruka ku Mana kuri uyu munsi wawe w’agatangaza no mu buzima usigaje bwose.”