Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nitwe twabibye n’imihanda se?- Nduhungirehe ku by’uhagarariye DRC wavuze ko u Rwanda rwabibye Ingagi

radiotv10by radiotv10
15/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nitwe twabibye n’imihanda se?- Nduhungirehe ku by’uhagarariye DRC wavuze ko u Rwanda rwabibye Ingagi

Amb. Nduhungirehe

Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yagize icyo avuga ku byatangajwe n’uhagarariye DRCongo mu Muryango w’Abibumbye wavuze ko u Rwanda rwibye Igihugu cyabo inkima n’ingagi, amubaza niba ari na rwo rwakibujije kugira imihanda mizima.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, ubwo Inteko y’Umuryango w’Abibumbye yatoreraga umwanzuro wamagana icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho bimwe mu bice bya Ukraine, uhagarariye Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaboneyeho kongera gushinja u Rwanda ibirego rwakunze kwamaganira kure.

Georges Nzongola-Ntalaja yagize ati “Nta muntu utazi ko u Rwanda rwinjiye muri Congo mu 1998 rukageza muri 2003.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rugurisha Zahabu mu mahanga nyamara ko iyo rwoherezayo ntahandi ruyikura atari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje agira ati “Ubu batwara n’inkima ndetse n’ingagi bakura mu mashyamba ya Congo bakazijyana mu Rwanda. ibyo byose birazwi.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yagize icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’uriya mudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uretse kuba yaratandukiriye akavuga ibitajyanye n’igikorwa cyari giteganyijwe muri iriya nteko, ariko ngo ntibinafite ishingiro.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Ntabandi bakora ibi uretse Uhagarariye DRC mu Muryango w’Abibumbye wakoresheje umwanya w’ibiganiro bya UN byibandanga ku mwuka uri muri Ukraine ubundi akavuga ibibazo bidafitanye isano, agashinja u Rwanda kwiba inkima n’ingagi! Ni natwe twabibye imihanda se?”

Uwari uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko yo ku wa Gatatu, na we yamaganye ibi birego Congo-Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda, avuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Yagize ati “Kwegeka ibibazo byabo ku bandi ntabwo byakemura ikibazo, ariko Abanyepolitiki bakomeje gushinja ibinyoma ibihugu by’ibituranyi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 13 =

Previous Post

DRCongo imbere y’Isi yose noneho yashinje u Rwanda kuyiba ingagi n’inkima

Next Post

Mbabarira nka murumuna wawe- Muhoozi yasabye Imbabazi Perezida Ruto

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mbabarira nka murumuna wawe- Muhoozi yasabye Imbabazi Perezida Ruto

Mbabarira nka murumuna wawe- Muhoozi yasabye Imbabazi Perezida Ruto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.