Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yagize icyo avuga ku byatangajwe n’uhagarariye DRCongo mu Muryango w’Abibumbye wavuze ko u Rwanda rwibye Igihugu cyabo inkima n’ingagi, amubaza niba ari na rwo rwakibujije kugira imihanda mizima.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, ubwo Inteko y’Umuryango w’Abibumbye yatoreraga umwanzuro wamagana icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho bimwe mu bice bya Ukraine, uhagarariye Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaboneyeho kongera gushinja u Rwanda ibirego rwakunze kwamaganira kure.
Georges Nzongola-Ntalaja yagize ati “Nta muntu utazi ko u Rwanda rwinjiye muri Congo mu 1998 rukageza muri 2003.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rugurisha Zahabu mu mahanga nyamara ko iyo rwoherezayo ntahandi ruyikura atari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yakomeje agira ati “Ubu batwara n’inkima ndetse n’ingagi bakura mu mashyamba ya Congo bakazijyana mu Rwanda. ibyo byose birazwi.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yagize icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’uriya mudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uretse kuba yaratandukiriye akavuga ibitajyanye n’igikorwa cyari giteganyijwe muri iriya nteko, ariko ngo ntibinafite ishingiro.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Ntabandi bakora ibi uretse Uhagarariye DRC mu Muryango w’Abibumbye wakoresheje umwanya w’ibiganiro bya UN byibandanga ku mwuka uri muri Ukraine ubundi akavuga ibibazo bidafitanye isano, agashinja u Rwanda kwiba inkima n’ingagi! Ni natwe twabibye imihanda se?”
Uwari uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko yo ku wa Gatatu, na we yamaganye ibi birego Congo-Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda, avuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Yagize ati “Kwegeka ibibazo byabo ku bandi ntabwo byakemura ikibazo, ariko Abanyepolitiki bakomeje gushinja ibinyoma ibihugu by’ibituranyi.”
RADIOTV10