Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi

radiotv10by radiotv10
20/05/2022
in MU RWANDA
0
Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi
Share on FacebookShare on Twitter

Abasesenguzi bavuga ko niyo ibibazo biri gutera itumbagira ry’ibiciro ku isoko byarangira, bidashobora gusubira uko byahoze mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi. 

Impurirane ya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine; ni cyo kitarusange ku itumbagira ry’ibiciro ku isoko.

Imibare igaragaza ko mu mezi atatu y’umwaka wa 2022, ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byazamutse ku kigero cya 5.9% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka wa 2021.

Mukwezi kwa kane byageze kuri 9.9% bivuye kuri 7.5% byo mu kwezi kwabanje kwa gatatu.

Usibye no muri iyi myaka ibiri ishize, ibiciro byo ku isko ry’u Rwanda ntibyigeze bibura kuzamuka

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Goverinoma y’u Rwanda ifite umukoro utoroshye wo gufasha Abanyarwanda kutazahazwa n’ingaruka z’itumbagira ry’ibiciro.

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu, bavuga ko iri tumbagira ry’ibiciro rizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu bityo ko Guverinoma ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo ibiciro bimanuke bihuzwe n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Alexis Niziyemimana avuga ko kimwe mu bishobora kuzatuma ibiciro ku masoko bigabanuka, ari uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byakongera kumanuka.

Ati “Ku bwikorezi honyine hagize igihinduka, n’isabune yamanuka, gusa icyo abanti batakwizera ni ukumanuka ngo ijye hasi y’aho yari iri muri ibi bihe twavuga ngo abantu bari kuva muri COVID.”

Uyu musesenguzi avuga ko icyo Guverinoma ikwiye gukora muri iki gihe ari ukba yahagarika izamuka ry’ibiciro, kuko nubundi abaturage bariho bava mu ngaruka za COVID-19 zashegeshe ubushobozi bwabo.

Ati “Iyo umurwayi arwaye, icya mbere ni ukumurinda ko nibura indwara azanye irenga aho. Buriya ikintu gikomeye abantu nibura babashije guhagarika, kuzamuka ntibikomeze, bigakunda kandi bikaguma aho, icyo gihe niyo bitabashije kumanuka abahaha bashobora kugendana na byo ariko iyo bikomeje kuzamuka ntibashobora no gukora igenamigambi kuko ntibaba bazi ejo aho ibiciro bizaba bigeze.”

Nizeyima Alexis avuga ko mu gukemura iki kibazo hashobora gukorwa ibintu bibiri nko kuzamura ubushobozi bw’abaturage ndetse no kuba hashyirwaho ingamba zatuma ibiciro bimanuka bikagera ku rwego rw’ubushobozi bwabo.

Gusa akavuga ko byombi atari ibintu byoroshye kuko “nta na kimwe umuntu akanda kuri bouton ngo gihite kiba, ariko icyoroshye ni ukubikora byombi bagahuriramo hagati.”

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 ubwo hatangizwaga icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda ntacyo yakora ngo ihagarike izamuka ry’ibiciro kuko impamvu zibitera itazifiteho ububasha bwo kuzicunga, yagaragaje ko hari ibyo Leta yagiye ikora mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Muri izi ngamba harimo kuba Leta yarashyize nkunganire mu bijyanye n’ibikomoka kuri Peteroli ku buryo uko ibiciro byabyo byagombaga kuzamuka atari ko byazamutse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze

Next Post

Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.