Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasesenguzi bavuga ko niyo ibibazo biri gutera itumbagira ry’ibiciro ku isoko byarangira, bidashobora gusubira uko byahoze mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi. 

Impurirane ya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine; ni cyo kitarusange ku itumbagira ry’ibiciro ku isoko.

Izindi Nkuru

Imibare igaragaza ko mu mezi atatu y’umwaka wa 2022, ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byazamutse ku kigero cya 5.9% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka wa 2021.

Mukwezi kwa kane byageze kuri 9.9% bivuye kuri 7.5% byo mu kwezi kwabanje kwa gatatu.

Usibye no muri iyi myaka ibiri ishize, ibiciro byo ku isko ry’u Rwanda ntibyigeze bibura kuzamuka

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Goverinoma y’u Rwanda ifite umukoro utoroshye wo gufasha Abanyarwanda kutazahazwa n’ingaruka z’itumbagira ry’ibiciro.

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu, bavuga ko iri tumbagira ry’ibiciro rizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu bityo ko Guverinoma ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo ibiciro bimanuke bihuzwe n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Alexis Niziyemimana avuga ko kimwe mu bishobora kuzatuma ibiciro ku masoko bigabanuka, ari uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byakongera kumanuka.

Ati “Ku bwikorezi honyine hagize igihinduka, n’isabune yamanuka, gusa icyo abanti batakwizera ni ukumanuka ngo ijye hasi y’aho yari iri muri ibi bihe twavuga ngo abantu bari kuva muri COVID.”

Uyu musesenguzi avuga ko icyo Guverinoma ikwiye gukora muri iki gihe ari ukba yahagarika izamuka ry’ibiciro, kuko nubundi abaturage bariho bava mu ngaruka za COVID-19 zashegeshe ubushobozi bwabo.

Ati “Iyo umurwayi arwaye, icya mbere ni ukumurinda ko nibura indwara azanye irenga aho. Buriya ikintu gikomeye abantu nibura babashije guhagarika, kuzamuka ntibikomeze, bigakunda kandi bikaguma aho, icyo gihe niyo bitabashije kumanuka abahaha bashobora kugendana na byo ariko iyo bikomeje kuzamuka ntibashobora no gukora igenamigambi kuko ntibaba bazi ejo aho ibiciro bizaba bigeze.”

Nizeyima Alexis avuga ko mu gukemura iki kibazo hashobora gukorwa ibintu bibiri nko kuzamura ubushobozi bw’abaturage ndetse no kuba hashyirwaho ingamba zatuma ibiciro bimanuka bikagera ku rwego rw’ubushobozi bwabo.

Gusa akavuga ko byombi atari ibintu byoroshye kuko “nta na kimwe umuntu akanda kuri bouton ngo gihite kiba, ariko icyoroshye ni ukubikora byombi bagahuriramo hagati.”

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 ubwo hatangizwaga icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda ntacyo yakora ngo ihagarike izamuka ry’ibiciro kuko impamvu zibitera itazifiteho ububasha bwo kuzicunga, yagaragaje ko hari ibyo Leta yagiye ikora mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Muri izi ngamba harimo kuba Leta yarashyize nkunganire mu bijyanye n’ibikomoka kuri Peteroli ku buryo uko ibiciro byabyo byagombaga kuzamuka atari ko byazamutse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru