Monday, September 9, 2024

Njye sinihutira guteganya intambara-P.Kagame asubiza ku bivugwa ko Tshisekedi yashoza imirwano ku Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Kagame Paul w’u Rwanda avuga ko ibyo kuba Perezida Tshisekedi yaravuze ko ashobora gutera u Rwanda, yabibonye mu binyamakuru, gusa akavuga ko kuri we atihutira guteganya intambara cyangwa ngo ayitegereze.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro kihariye yagiranye na France 24 cyagarutse byumwihariko ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iki cyumweru bahuriye i Rwanda muri Angola mu biganiro bigamije kurebera hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba rwa Congo.

Mbere yuko aba bakuru b’Ibihugu bajya i Luanda kuhaganirira ndetse na mugenzi wabo wa Angola, João Lourenço; mu bitangazamakuru habanje gucicikana amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda nirukomeza ibikorwa arushinja byo guteza umutekano mu Gihugu cye, azarushozaho intambara.

Muri iki kiganiro na France 24, Perezida Kagame yavuze ko na we ibi yabibonye mu kinamamuru Financial Times.

Ati Ariko njye nakubwira ko bitanyorohera kwihutira guteganya intambara cyangwa ngo nyitegereze.”

Perezida Kagame wibanze cyane ku mpamvu yatumye ajya guhura na mugenzi we Tshisekedi, yavuze ko intego ya mbere yari uko Ibihugu byombi bihosha umwuka mubi uri hagati yabyo hifashishijwe inzira z’ibiganiro n’ubwumvikane “bitagombye kunyura mu ntambara.”

Ubwo abakuru b’Ibihugu bari basoje ibi biganiro byabahurije muri Angola, Perezida João Lourenço yatangaje ko byagenze neza ndetse ko u Rwanda na DRC byemeranyijwe gushaka umuti wo guhagarika umwuka mubi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na byo byahise bitangaza ko iyi nama yanzuye ko umutwe wa M23 uhagarika intambara vuba na bwangu ndetse ugahita uva mu birindiro urimo.

Gusa kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko muri ibi biganiro by’i Rwanda, nta masezerano yigeze asinyirwayo ajyanye no guhagarika Intambara, avuga ko ababitangaje bagamije kugoreka ibyumvikanyweho no gushaka guca intege umuti w’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Paul Kagame muri iki kiganiro na France 24, yavuze ko ibyo guhagarika intambara bireba impande zihanganye. Ati Ni ukuvuga M23 n’abo bari kurwana ari bo FARDC.”

Umukuru w’u Rwanda kandi mu kiganiro aheruka kugirana na RBA, yavuze ko ibibazo bya M23, bireba Ubutegetsi bwa Congo ubwabwo ariko ko inzira bwahisemo yo kubikemura bubona atari yo yari ikwiye.

Yavuze ko u Rwanda rwakunze kugaragaza ko umuti w’ibi bibazo washakirwa mu nzira za Politiki aho kuba iz’intambara kuko intambara ubwayo izana ibindi bibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts