Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nord-Kivu: COVID yagaragajwe nk’intandaro yo kuba SIDA yarivuganye abantu 130 mu mezi atandatu gusa

radiotv10by radiotv10
16/09/2022
in MU RWANDA
0
Nord-Kivu: COVID yagaragajwe nk’intandaro yo kuba SIDA yarivuganye abantu 130 mu mezi atandatu gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umuryango urwanya SIDA mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri DRCongo, bwavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, SIDA imaze kwica abantu 130 mu gihe abamaze kuyandura ari 2 315.

Aubin Mugili uyobora Umuryango wo kurwanya SIDA PNMLS (Programme National Multisectoriel de Lutte contre le Sida), yavuze ko iri tumbagira ry’iyi mibare ryatewe n’impamvu zinyuranye zirimo icyorezo cya Ebola ndetse n’icya COVID-19.

Yavuze ko kimwe mu cyatumye imibare y’abantu bishwe na SIDA muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru, ari ukuba abarwaye SIDA baratindaga guhabwa ubuvuzi basanzwe bahabwa kubera ingamba zashyizweho mu guhangana n’ibi byorezo.

Yavuze ko benshi mu barwaye SIDA babonaga babuze uko bajya guhabwa serivisi z’ubuvuzi bakagana inzira z’amasengesho cyangwa kwivuza mu mavuriro gakondo, bigatuma izi ndwara zibahitana.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko SIDA ikomeje gukwirakwira ku bwinshi bityo ko abantu bakwiye kuba maso bakibika uburyo bwose bwashyizweho bwo kwirinda kuyandura.

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gikajije umurego mu Rwanda, Imiryango irwanya SIDA, yibukije abaturarwanda ko iyi ndwara na yo igihari bityo ko badakwiye guhugira mu kwirinda iki cyorezo cyari cyadutse ngo birinde ikindi bamaranye imyaka myinshi.

Iyi miryango kandi yanibukije abafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ko bakwiye kwibuka ko iyi ndwara na yo ikica bityo ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zitari zikwiye kubibagiza gahunda basanganywe zo gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Mastercard Foundation Scholars Program Celebrates A Decade of Developing Young Leaders

Next Post

Kigali: Ababyeyi bareruye bavuga impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ababyeyi bareruye bavuga impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga

Kigali: Ababyeyi bareruye bavuga impamvu batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.