Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje Kasi yasabye abaturage bo muri iyi Ntara guhagarika ibikorwa byo kwamagana MONUSCO kuko nta mpamvu n’imwe ihari yo kuyamagana.
Théo Ngwabidje Kasi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 nyuma y’imyigaragambyo yabereye Uvira ikanagwamo abaturage bane.
Uyu muyobozi watangaje ko hagiye guhita hakorwa iperereza ryihuse ku cyahitanye aba baturage, yasabye abaturage bo muri Kivu y’Epfo gutanga ituze bagahagarika iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO.
Yagize ati “Nkuko byategetswe n’Umukuru w’Igihugu wasabye ko habaho umutekano mu Gihugu cyacu, inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo kugarura amahoro.”
Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yumvikana ihari uyu munsi yo gukomeza kwigaragambya mwamagana MONUSCO, kuko ibituma muyamagana byose bizwi n’inzego nkuru z’Igihugu.”
Yakomeje avuga ko MONUSCO nk’umufatanyabikorwa wa Leta iri mu biganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Imikoranire na MONUSCO izakomeza mu rwego rwo gushaka amahoro mu Gihugu cyacu byumwihariko muri Kivu y’Epfo. Ni ubushake bwa Perezida wa Repubulika wakunze gushimangira ko intego ye ari uko amahoro aboneka mu Gihugu cyacu.”
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabwe n’Umuryango w’Abibumbye gukora iperereza ku baturage bari kwijandika muri ibi bikorwa by’urugomo biri gukorerwa MONUSCO ndetse ababigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera.
RADIOTV10