Ntibasiba kugaragaza urwo bakundana…Bahavu n’umugabo we bavuze igituma urukundo rwabo ruhora rutohagiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyikazi wa Film umaze kubaka izina mu Rwanda, Bahavu Jannet n’umugabo we Fleury bahora bagaragaza ko urukundo rwabo ruhora rutohagiye, bavuze icyo babikesha gituma bumva iteka buri wese ahora ari mushya imbere y’undi.

Bahavu Jannet wamamaye nka Diane muri Film y’uruhererekane ya City Maid, ubu akaba afite film ye na yo ikunzwe yitwa Impanga, amaze umwaka ashakanye na Fleury Ndayirukiye na we usanzwe atunganya film.

Izindi Nkuru

Ubukwe bwabo bwabaye muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka itanu bakundana, bakaba baherutse kwibaruka imfura yabo.

Bafite YouTube Channel bahuriye bakunze gusangiza inshuti zabo bimwe mu biranga imibanire yabo ya buri munsi aho mu minsi ishize bakunze kugaragaza umwe yatunguye undi mu dukino twabaga tugaragaza urukundo rudasanzwe bafitanye.

Bahavu umaze kubaka izina mu gukina Film, avuga ko akunda umugabo we byahebuje ku buryo n’iyo bagize ibyo batumvikanaho ahita akubita agatima ko kuba yifuza ko bazabana iteka ryose, agahita acururuka akaba ari we ufata iya mbere mu gutuma bakemura ikibazo baba bagiranye.

Ati “Bituma byoroha nkoroshya umutima kuko agomba kuba ahari mbese turi kumwe igihe cyose imyaka y’ubuzima bwacu bwose.”

Ni ingingo ahuriyeho n’umugabo we Fleury uvuga ko ‘Ntazibana zidakomanya amahembe’ ko bajya bagira ibintu bito batumvikanaho ariko “Nyine nk’uko yabivuze, uravuga uti ‘madamu wanjye ntabwo nshaka kumutakaza, ntabwo nshaka gutaha mu rugo ngo nsange ibintu atari amahoro’.”

Avuga iyo habayeho akabazo mu rugo, buri wese aba ashaka gusaba undi imbabazi ku buryo n’ufashe iya mbere akazisaba bihita byoroha kumubabarira.

Bahavu avuga ko irindi banda rituma urukundo rwabo ruhora rutoshye, ari amagambo bahora babwirana nka ‘Ndagukunda’ ku buryo kubera kubivuga kenshi, byatumye bumva ko iri jambo rifite agaciro gakomeye, bagaharanira guhora bakundana nk’uko babibwirana.

Mu rugo rwabo ngo bihora ari bishya
Iteka ngo buri wese ngo aharanira kubera undi uw’ingenzi
Buri wese ahora ashaka gushimisha undi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru