Uganda yanyomoje iby’uruzinduko rwa Gen Saleh (umuvandimwe wa Museveni) mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga iby’uruzinduko rwa General Salim Saleh mu Rwanda, atari ukuri.

Bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Uganda, kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Nk’uko twari twabyanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, amakuru yavugaga iby’uruzinduko rwa Gen Salim Saleh yabanje gutangazwa n’Umunyamakuru wa Televiziyo ya NBS yo muri Uganda, Canary Mugume ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ariko yongera kuvuga ko uru ruzinduko rwasubitswe mu butumwa yanyuzaga kuri Twitter ye.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Uganda rivuga ko Uganda n’u Rwanda bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere ubyuke kandi ko hatanifuzwa icyabirogoya.

Iri tangazo rigakomeza rivuga ko kugeza ubu “nta gahunda y’uruzinduko rw’i Kigali rwa General Salim Saleh nk’uko byahimbwe n’Umunyamakuru wa NBS abinyujije kuri Twitter ye ya Canary Mugume.”

Iri tangazo risoza risaba abantu kudaha agaciro ayo makuru kuko ari ikinyoma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru