Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva impamvu ubwiherero bubakiwe bufungurwa gusa iyo hari bunyure abayobozi ku minsi y’ibirori

radiotv10by radiotv10
06/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntibumva impamvu ubwiherero bubakiwe bufungurwa gusa iyo hari bunyure abayobozi ku minsi y’ibirori
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batumva impamvu ubwiherero rusange bubakiwe bufungurwa gusa iyo habaye ibirori bya Leta iyo abayobozi bari buhanyure, nyamara icyo bukoreshwa cyo gihoraho.

Aba baturage bavuga ko ubu bwiherero bwakabaye bukoreshwa n’abagana aka Karere ka Gisagara ndetse n’abahinga mu gishanga cya Duwane, ariko ngo siko bigenda kuko  buhora bufunze  bugafungurwagusa hari abayobozi bahanyura bagiye mu birori  muri aka Karere.

Umwe ati “Kuva bwakubakwa ntiturabujyamo kuko buhora bufunze, bufungurwa gusa iyo hari nk’ibirori abayobozi bari bunyure muri uyu muhanda wa kaburimbo.”

Aba baturage bavuga ko niba haranabuze n’uwabucunga, bamushaka bakajya bamwihembera riko bukajya buhora bufunguye, kuko babura aho bikiranurira n’umubiri iyo bari mu ngendo.

Undi ati “Urabona ubu bwiherero buri mu gishanga duhingamo, kuba bufunze rero usanga bibangamye cyane kuko tubura ubwiherero kandi bwubatse, bitewe n’uko buhora bufunze bigatuma tujya kwiherera mu mashyamba no mu ngo z’abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Clisante Giraneza avuga ko atari azi ko ubu bwiherero buhora bufunze dore ko hashyizweho umukozi ushinzwe kubufungura.

Ati “Twashyizeho abashinzwe kuzitaho bashyiraho umukozi uhoraho turasuzuma turebe imikorere ye bikosorwe.”

Uretse ubu bwiherero aba baturage basaba ko bwafungurwa abaturage bakajya babukoresha, abahinga muri iki gishanga cya Duwane bavuga ko iki gishanga ari kinini kikaba gihuriramo abantu benshi,ariko ugasanga nta bwiherero rusange bwubatswe buzajya bukorershwa n’aba baturage, bigateza umwanda mu mashyamba.

Bavuga ko batumva icyo ubu bwiherero bubamariye kuko kuba buhari bitababuza kujya kwikinga mu bihuru

Ngo buhora bufunze

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 5 =

Previous Post

Umuvugizi wa Guverinoma yamaganye ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame

Next Post

Rusizi: Rurageretse hagati y’umuturage na Kompanyi avugaho kwigabiza umutungo we atabizi

Related Posts

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

IZIHERUKA

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor
MU RWANDA

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Rurageretse hagati y’umuturage na Kompanyi avugaho kwigabiza umutungo we atabizi

Rusizi: Rurageretse hagati y’umuturage na Kompanyi avugaho kwigabiza umutungo we atabizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.