Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, banenga umubatizo wa rimwe mu Itorero ryo muri aka gace ukorerwa mu mazi mabi abamo umwanda ukabije n’uva mu mubiri w’abantu, nyamara bumva ko kubatizwa ari ukweza abantu ibyaha.
Ni Itorero rya Revival Church Muzingira, ryo Murenge wa Mutenderi ribatiriza abantu mu gishanga cya Rwagitugusa.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko amazi yo muri iki gishanga, aba yanduye dore ko hari n’abana bayatamo umwanda ubavamo.
Gusa Pasiteri Yeretana Ernest w’iri Torero, avuga ko aya mazi basanzwe bayifashisha nka Yorodani kandi ko nta mpungenge bibateye.
Ati “Aya mazi aradufasha kuko hariya ku rusengero ntabwo turabona Yorodani ihagije. Ni ukuvuga ngo tuza kwifashisha aha ngaha. Twebwe nta mpungenge tubona.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nyiridandi Cyriaque, avuga ko bitemewe kubatiriza ahantu nk’aha, bityo ko ubuyobozi bugiye kubikurikirana kugira ngo iri Torero rigirwe inama.
Ati “Ubundi hari uburyo bwo kubatiza bwaba ababatiza ku gahanga n’ababatuza mu mazi menshi ariko n’amazi agomba kuba afite ubuziranenge cyane cyane ku babatiza mu mazi menshi. Hari amabwiriza bagomba guhabwa….ibyo by’ibyuzi byo mu mazi ntabwo bikwiye mu by’ukuri.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10