Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntimugatinye ibitumbaraye- Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda ku bimaze iminsi biriho

radiotv10by radiotv10
23/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntimugatinye ibitumbaraye- Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda ku bimaze iminsi biriho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yizeje Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu cyabo ari ntamakemwa ndetse ko nta n’igishobora kuwutokoza nubwo hari amagambo amaze iminsi avugwa n’ababyifuza. Ati “Ntimugatinye ibitumbaraye, hari igihe biba birimo ubusa.”

Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo yagarukaga ku ngingo y’umutekano w’u Rwanda.

Mbere yo kwinjira kuri iyi ngingo y’umutekano, Perezida Kagame yabanje kwibutsa Abanyarwanda ko ntakiruta Igihugu cyabo, ariko ko hari abashaka kungukira mu kugisebya.

Ati “Uru Rwanda rwacu n’aho tuvuye n’aho dushaka kujya, mbere na mbere bikwiye kuba bishingiye mu Banyarwanda mu mitima yacu, kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu […] aha mu Rwanda ntabwo mucumbitse, ni iwanyu, gukora ibintu udakoza ibirenge hasi ngo ‘ejo ntawamenya’ […] ntawamenya se ahandi uzamenya ni hehe?, ahandi uzajya ntuvuge ngo ntawamenya ni hehe?”

Yavuze ko abagenda bavuga nabi u Rwanda, ndetse bamwe bagahunga aho bagenda barusebya, ariko ko na bo byagiye bihinduka.

Ati “Narabibabwiye, muri 2017 nti ‘abo bose birirwa ba […] bazabahambiriza babagarure’, hari abo twebwe tunagarura. Ariko bariya barabarambiwe, bafite ibibazo byabo bimaze kubarenga.”

Yavuze ko aba bahunga Igihugu bavuga nabi u Rwanda, bagenda bakabaho ubuzima buri inyuma y’ubwo babagamo mu Gihugu cyabibarutse.

Yaboneyeho kugaruka ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahera ku gusobanura ko ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zikabakaba mu bihumbi 100, barimo abarenga ibihumbi 10 bahunze ubwo imirwano yuburaga mu gihe gito gishize.

Yagarutse ku mvugo zibiba urwango zagiye zumvikana mu bategetsi bamwe ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko zitari zikwiye kugaruka muri iki gihe, kuko nta cyiza cyazo.

Ati “Zitanga uwuhe musaruro se? kugira ngo zitume abantu ibihumbi 100 babe impunzi hano mu Rwanda no mu Bihugu by’ibituranyi? Muri Uganda hariyo ibihumbi nka nka 300 cyangwa 400.”

Yavuze ko icyatumye habaho izi mpunzi ari kimwe n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, kuko na bwo abanyaburayi bateye umugongo Abatutsi bariho bakorerwa Jenoside, bavuga ngo ni ubwicanyi busanzwe.

None ubutegetsi bwa Congo na bwo muri iki gihe buhora buvuga ko ari Abanyarwanda basubira mu Gihugu cyabo, nyamara ari Abanyekongo bavukiye mu Gihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ibyo yigeze kuganira na Tshisekedi kuri FDLR

Icyo yavuganye na Tshisekedi kuri FDLR

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze na rimwe ruba intandaro y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko iki Gihugu cyakomeje kubirushinja.

Ati “Muzagende mukore ubushakashatsi, mukore iperereza […] njye ndabaha ibimenyetso, muzagende mukore iperereza muze mumbeshyuze, u Rwanda ntirwigeze rugira uruhare mu gutangiza imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.”

Yavuze ko umuntu ahuje imvugo zibiba urwango ndetse n’ibikorerwa by’Abanyekongo bakurwa mu byabo, umuntu yakumva ikibyihishe inyuma.

Ati “Hari abakeka ko ari abahanga cyangwa bagakeka ko inzira zo kurangiza ikibazo cya M23 nk’uko byakozwe muri 2012, hari imvugo ngo ‘twohereze aba Batutsi mu Rwanda babe aho bakwiye kuba bari, ngo Kagame ni Umututsi akaba na Perezida w’u Rwanda, nimureke basange Perezida wabo’. Ibi ni byo bibyihishe inyuma.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batandukanye barimo na we bigeze kubaza ubutegetsi bwa Congo niba abagize M23 ari Abanyekongo, ubuyobozi bwa Congo bukavuga ko ari bo.

Ati “Ndavuga nti ‘noneho birumvikana, none ni gute byabaye ikibazo cyacu? Ni gute byabaye ikibazo cy’u Rwanda?’.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abirirwa bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, hari icyo bibagirwa gikomeye cy’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Ati “Narabajije nti ‘Mushobora kutwegekaho M23, mushobora kudushinja ibyo mushaka, ariko se muravuga iki kuri FDLR?’ Imaze hafi imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo?”

Ubuyobozi bwa Congo bugiye gusubiza, bwavuze ko iyo FDLR itabaho ngo itari muri Congo. Ati “Hanyuma tubaha amazina, tuti ‘dore aba ni abayobozi, umwe babiri,…bari aha n’aha. Rimwe nabwiye Perezida wa DRC, nti ‘ese ntabwo uzi ko aba bantu bari aha n’aha, birirwa kuri za bariyeri baka imisoro?’ Hanyuma aza kwibuka ko biriho, ndavuga nti ‘None turi kuvuga iki? FDLR yabohoje ubutaka bwawe mu burasirazuba bwa Congo, barakusanya imisoro none urambwira ko ntabahari?’.”

Yavuze ko umuzi w’ikibazo ari uyu, kuko iyo FDLR ari yo iri gushyira mu bikorwa umugambi wo kwirukana Abatutsi b’Abanyekongo mu Gihugu cyabo, bakabohereza mu Rwanda.

Gusa abazahirahira guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko uyu mutwe wa FDLR wakomeje kubigerageza, nta na rimwe bashobora kubigeraho.

Ati “N’izo nshuti zacu z’ibihangange, nabibabwiye mu ruhame ko ‘igihe ari ukurinda ubusugire bw’iki Gihugu twarwaniwe igihe kinini, nta muntu uje kudufasha, ntabwo nzigera nkenera uruhushya rw’uwo ari we wese rwo gukora igikwiye gukorwa mu kwirinda’.”

Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abaturarwanda umutekano usesuye. Ati “Mutahe mu rugo musinzire, ntimugire impungenge na nke, ntakintu na kimwe kizambukiranya umupaka n’umwe w’iki Gihugu gito cyacu. Nihagira ubigerageza […]”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakangwa n’ibimaze iminsi bivugwa. Ati “Ntimugatinye ibitumbaraye, rimwe rimwe biba birimo ubusa. Hari ubwo haba harimo umwuka.”

Yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize ntakintu kigeze gihungabanya Abanyarwanda, bivuze ko uwagerageza kubahungabanya, “tuzarwana nk’abadafite icyo duhomba, kandi hazaboneka uzabyicuza kurusha twe.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko atifuza gusubizanya n’amagambo mabi yavuzwe, yaba ayaturutse mu Gihugu kiri mu majyepfo y’u Rwanda n’icyo mu Burengerazuba bwacyo, kuko amagambo ubwayo, ntacyo yageraho. Ati “Rimwe bazabona isomo ko bakoze ikosa rikomeye.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yitabiriwe n’abo mu ngeri zose
Ni Inama yayobowe na Perezida Paul Kagame
N’inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu nama yo gusasa inzobe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 7 =

Previous Post

Liberia: Perezida mushya wacikirije ijambo kubera izabukuru yagaragaje ikihutirwa mu Gihugu

Next Post

Rubavu: Ibyo bakunze gusabwa gucikaho baracyabikora ariko nabo ngo ni amaburakindi

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano
IMIBEREHO

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ibyo bakunze gusabwa gucikaho baracyabikora ariko nabo ngo ni amaburakindi

Rubavu: Ibyo bakunze gusabwa gucikaho baracyabikora ariko nabo ngo ni amaburakindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.