Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

radiotv10by radiotv10
20/12/2021
in MU RWANDA
0
Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 53 bafashwe basengera mu rugo ruherereye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, umwe muri bo avuga ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 babizi ariko ko batari bazi ko Polisi iza kubimenya.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021 bari mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba bakirisitu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye ya hano mu Rwanda, bari baturutse mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga. Bafatiwe bateraniye mu nzu ya Mugabe Fred w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Mugali.

Mugabe yemeye amakosa yakoze yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Twari tubizi ko hari amabwiriza yo kurwanya COVID-19 twayarenzeho ariko ntitwari tuzi ko Polisi iza kubimenya. Twatangiye turi bakeya ariko abantu bagenda biyongera kugeza ubwo abapolisi baje baradufata.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bo mu Kagari ka Rutaraka batubwiye ko hari abantu bateraniye mu rugo rwa Mugabe barimo gusenga. Polisi yahise ijyayo isanga abantu 53 barimo kubyiganira mu nzu basenga batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

CIP Twizeyimana yibukije abaturage ko amasengesho yemerewe abantu bateraniye mu nsengero zujuje ibisabwa, yibukije abantu ko Polisi itazihanganira abarenga ku mabwiriza ayo ariyo yose cyane cyane ayo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bafatwa, yasabye n’abandi kujya batanga amakuru kandi bakomeze kubahiriza amabwiriza.

Abafashwe bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare baraganirizwa bibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bapimwa icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo banacibwa amande.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Umusore wakoze ubukwe na MC bafatiwe mu birori kubera ubutumwa buhimbano bw’ibipimo bya COVID-19

Next Post

Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Related Posts

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Rwanda is often praised globally for its efforts in gender equality. The country leads in female political representation and has...

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

IZIHERUKA

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi
FOOTBALL

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

14/10/2025
Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

14/10/2025
Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

14/10/2025
BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

13/10/2025
Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.