Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

radiotv10by radiotv10
20/12/2021
in MU RWANDA
0
Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 53 bafashwe basengera mu rugo ruherereye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, umwe muri bo avuga ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 babizi ariko ko batari bazi ko Polisi iza kubimenya.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021 bari mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba bakirisitu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye ya hano mu Rwanda, bari baturutse mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga. Bafatiwe bateraniye mu nzu ya Mugabe Fred w’imyaka 42 utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Mugali.

Mugabe yemeye amakosa yakoze yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Twari tubizi ko hari amabwiriza yo kurwanya COVID-19 twayarenzeho ariko ntitwari tuzi ko Polisi iza kubimenya. Twatangiye turi bakeya ariko abantu bagenda biyongera kugeza ubwo abapolisi baje baradufata.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bo mu Kagari ka Rutaraka batubwiye ko hari abantu bateraniye mu rugo rwa Mugabe barimo gusenga. Polisi yahise ijyayo isanga abantu 53 barimo kubyiganira mu nzu basenga batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

CIP Twizeyimana yibukije abaturage ko amasengesho yemerewe abantu bateraniye mu nsengero zujuje ibisabwa, yibukije abantu ko Polisi itazihanganira abarenga ku mabwiriza ayo ariyo yose cyane cyane ayo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bafatwa, yasabye n’abandi kujya batanga amakuru kandi bakomeze kubahiriza amabwiriza.

Abafashwe bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare baraganirizwa bibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bapimwa icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo banacibwa amande.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + eleven =

Previous Post

Umusore wakoze ubukwe na MC bafatiwe mu birori kubera ubutumwa buhimbano bw’ibipimo bya COVID-19

Next Post

Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye
FOOTBALL

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.