Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro yabyutse asanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi rw’urugo rwe bikaba bikekwa ko byakozwe n’abana be.

Uyu mubyeyi witwa Nturanyenabo Euphrasienne utuye mu mudugudu wa Kampi mu Kagari ka Nyagahinika, asanzwe afitanye amakimbirane n’abana be bishingiye ku mitungo bikaba bikekwa ko ari na bo bazanye iyi misaraba ibiri yabonye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021.

Izindi Nkuru

Rutayisire Deogratias uyobora Umurenge wa Kigeyo avuga ko aba bahungu basanzwe bafitanye ibibazo n’umubyeyi wabo, bahise batabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza.

Ubwo uriya mubyeyi yabyukaga agasanga iriya misaraba ibiri mu rugo rwe, yavuze ko ntabandi abishinja atari abahungu be kuko ntawundi muntu bafitanye ibibazo.

Bahise babaza aba bahungu niba ari bo bazanye iriya misaraba ariko babitera utwatsi gusa bavuga ko bafitanye ibibazo na nyina.

Uyu muyobozi avuga ko abo bahungu n’umubyeyi wabo bagerageje kubunga ariko bikaba iby’ubusa ahubwo bagasubiranamo.

Ati “Rero twari turi kumwe na RIB dufata umwanzuro ko RIB ibatwara ikajya gukora iperereza ku by’iyo misaraba.”

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, bariya bahungu bahise bafatwa ariko baza kurekurwa basabwa kuza kwitaba kuri uyu wa Mbere.

Nturanyenabo Euphrasienne yavuze ko abana be nubwo ari abagabo bubatse, ariko badahwema kumubuza amahoro kuko bajya banashaka kumutema n’imihoro.

Uyu mubyeyi avuga ko ibi bikorwa by’abahungu be, babikoreshwa n’abandi bana abereye mukase.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru