Mu kiganiro mpaka cy’abahatanira umwanya wa Perezida w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron na Marine Le Pen bahanganye, bagarutse cyane ku mibereho ihenze muri iki Gihugu, bagaragaza imigabo n’imigambi yo gusubiza ibintu ku murongo.
Ni ikiganiro cyari gishyushye, kuva gitangiye kugeza gihumuje, aho aba banyapolitiki n’ubundi bari bahanganye mu matora aheruka nab wo bagiye impaka nk’izi rukabura gica.
Gusa igitangazamakuru BFMTV cyagaragaje ko nyuma y’iki kiganiro, Macron yatsinze ku majwi 59% mu ikusanyamakuru ry’abakurikiye iki kiganiro, gusa ntibivuze ko ari we uzatsinda aya matora yo ku Cyumweru.
Macron yashinje Le Pen kuba mu kwaha kwa Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ndetse ko hari banki yo muri iki Gihugu yahaye inguzanyo y’aamafaranga ishyaka rye yo kwitegura mu bikorwa by’amatora.
Yagize ati “Wowe urambirije ku mbaraga z’u Burusiya, urambirije kuri Putin…”
Akomeza agira ati “Ibisobanuro byawe aka kanya byagakwiye kwibanda kuri icyo kibazo.”
Marine Le Pen watunzwe agatoki ku kuba afite imigambi yo gukura u Bufaransa muri EU ndetse no kuba yarahawe inguzanyo na Banki yo mu Burusiya, muri iki kiganiro yagize ati “Ndi umugore wibohoye kandi wigenga.”
Yavuze ko kwaka iyi nguzanyo muri Banki yo mu Burusiya ari uko nta banki yo mu Bufaransa yari kuguriza ishyaka rye.
Emmanuel Macron kandi yashinje uyu munyapolitiki mugenzi we kugira ibitekerezo byo gukura u Bufaransa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gihe na we yamushinje guteza ubukene Abafaransa muri iyi myaka itanu amaze ategeka.
Ni iki kiganiro cyumvikanagamo guhangana cyane aho umwe yabwiraga undi ati “winca mu ijambo” mu gihe umwe yabaga avuze undi akiri kuvuga.
Ntiwaje kunyigisha
Marine Le Pen wakunze gushinja cyane Macron guteza akaga Abafaransa agatuma ikiguzi cy’imibereho gikomeza gutumbagira kuva yatorwa, Macron yamuciye mu ijambo ati “reka kuvanga ibintu”, avuga ko ibyabaye ku Bafaransa ari ikibazo rusange cyatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Marine Le Pen na we, yahise agira ati “Ntiwaje kunyigisha.”
Marine Le Pen yavuze ko Abafaransa 70% babona imibereho yabo yararushijeho kuba mibi kubera ubuzima bugoye, asa nk’ukoresha imvugo yakoreshejwe na Donald Trump wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.
Marine Le Pen yavuze ko Abafaransa bakwiye kuza mu bibanze mu Gihugu cyabo, mu gihe Macron yavuze ko iki Gihugu ndetse n’imiyoborere ye yahuye n’ibibazo bikomeye kandi ari rusange ku isi birimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Macron yagarutse ku kibazo cy’ubushomeri, avuga ko muri manda ye yishimira ko hari imirimo myinshi yahanzwe. Ati “Inzira nziza yo gutuma abantu babasha guhaha ku isoko ni ukurwanya ubushomeri.”
Le Pen we akavuga ko natorerwa kuyobora u Bufaransa azakuraho burundu umusoro ku nyungu ndetse akagabanya n’indi misoro, ati “Nzakuraho umusoro ku mushahara ku batarengeje imyaka 30.”
Marine Le Pen wavuze ko azagabanya igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli, yavuze kandi ko azakuraho andi mafaranga y’ikiguzi ya serivisi zinyuranye nka sheke, ndetse akanagabanya imisoro ku bijyanye n’ingufu.
Akomeza agira ati “Nzabishyira mu bigomba kwihutirwa mu myaka itanu iri imbere gusubiza Abafaransa amafaranga yabo.”
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibyatangazwaga na mucyeba we bidashoboka, yavuze ko igisubizo kuri iyi ngingo ari ugushyiraho ibiciro ntarengwa kuko ari byo byatanga umusaruro mwiza kandi urambye.
Mu matora y’icyiciro cya mbere yabaye tariki 10 Mata 2022, Emmanuel Macron yagize amajwi 27,85% mu gihe Marine Le Pen yagize 23,15%.
Nubwo Macron yarushije Le Pen, ikinyuranyo cy’aya majwi si kinini nk’uko byari bimeze mu matora ya 2017 kuko mu matora yo mu cyiciro nk’iki Perezida Macron yari yagize 24% naho Le Pen agira 21%.
Ibi byatumye abari gukurikirana aya matora, bemeza ko Perezida Emmanuel Macro bimusaba imbaraga nyinshi kugira ngo azatsindire iyi manda ya kabiri kuko Le Pen ari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi manda ntizamucike.
RADIOTV10