U Burusiya bwavuze icyatuma buhagarika intambara muri Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Burusiya bwavuze ko ibikorwa bya gisirikare bwashoje muri Ukraine, bizahagarara igihe Ibihugu binyamuryango bya OTAN bizahagararika ibikorwa byayo bikorera muri Ukraine bibangamira u Burusiya.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Alexey Polishchuk mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru by’Abarusiya TASS.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Ibikorwa byihariye bya Gisirikare (Intambara) bizahagarara mu gihe ibyo twiyemeje bizaba bigezweho. Bimwe muri byo ni ukurinda abaturane ba Donbass bakabaho batekanye, guhagarika ibikorwa bya gisirikare n’imyumvire na Nazi bya Ukraine, nanone kandi guhagarika burundu imbogamizi z’abanyamuryango ba NATO [OTAN].”

Alexey Polishchuk yavuze ko ubu ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya muri Ukraine bikomeje kugenda neza nk’uko byateguwe. Ati “Intego zose zizagwrwaho.”

Uyu mudipolomate yavuze ko u Burusiya budafite umugambi na busa wo gufata Ukraine cyangwa tumwe mu duce twayo ahubwo ko ari uguhagarika ibi bikorwa byose bya gisirikare n’iby’imyumvire y’ubu Nazi.

Yatangaje ibi mu gihe ibikorwa by’intambara bikomeje muri Ukraine, aho kuri uyu wa Gatatu bateye indi ntambwe mu rugamba rwo kugota uruganda rukomeye rwa Azovstal rukora ibyuma ruri i Mariupol.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yasabye ko abasirikare bagose uru ruganda badakura murujye muri uru rugamba, ndetse asaba ko batinjiramo ariko bagakomeza kurugota.

Bivugwa ko muri uru ruganda harimo abasikare benshi ba Ukraine barimo imbere ndetse n’abaturage, ibintu binatuma ingabo z’u Burusiya zidashobora kurumishamo ibisasu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru