Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gasabo yagize icyo ivuga ku ijambo ‘Akabere’ ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’Akarere

radiotv10by radiotv10
21/04/2022
in MU RWANDA
0
Gasabo yagize icyo ivuga ku ijambo ‘Akabere’ ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’Akarere
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwasabye abantu kudaha agaciro ijambo ririmo ikosa ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’aka Karere, buvuga ko ari ifoto y’incurano [Photoshop].

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto igaragaza ku biro by’Akarere ka Gasabo yanditseho amagambo agaragaza ko ari ku Biro by’aka Karere.

Iyi foto igaraga nk’iyafashwe nijoro, igaragaza ko kuri ibi Biro, handitse ‘Akabere ka Gasabo’ aho kwandika ‘Akarere ka Gasabo’.

Umwe mu babishyize kuri Twitter y’Akarere ka Gasabo witwa Samuel Byansi Baker, yanditse ubutumwa anegura agira ati “Yemwe mwabonye AKABERE KA GASABO.” Akomeza abaza ubuyobozi bwa Gasabo ati “Hari ikihe kibazo?”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasubiye ubu butumwa, bugira buti “Ibi ni photoshop (uburyo bukoreshwa mu guhindura ifoto uko umuntu ayisha) ntimubyiteho.”

Ubu butumwa bw’Akarere ka Gasabo bukomeza bugira buti “Kandi aho gukwirakwiza ikinyoma wabanza ugashaka amakuru yizewe.”

Ibi ni photoshop ntimubyiteho kandi aho gukwirakwiza ikinyoma wabanza ugashaka amakuru yizewe.@umwigemepo @ngangare1 @CityofKigali @RwandaLocalGov pic.twitter.com/eD84O9NWQg

— Gasabo District (@Gasabo_District) April 20, 2022

Bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa Twitter, na bo bahise banenga abacuze iri jambo rikitirirwa Akarere ka Gasabo.

Uwitwa Umwali Pauline yagize ati “Ubu koko umuntu ufata akanya ko guta, agahimba, ntazi ko gusebya urwego ari icyaha.”

Uwitwa Emile Karangwa Nshimiyimana na we yagize ati “Ntitwongera kubyitaho. Gusa numva byajya biba byiza mubinyomoje bikijyaho kuko byiriwe bicaracara henshi kandi atari ngombwa. Hagati aho abatambutse amakuru nk’aya na bo bakeneye gukeburwa!”

Ubu buryo bwa Photoshop bukunze gukoreshwa mu guhimbira abandi ubutumwa bw’inyandiko cyangwa amafoto bukabitirirwa, bugashyirwa ku mbuga nkoranyambaga ku buryo hari n’abo bwangiriza isura muri rubanda.

Inzego zinyuranye zikunze kugira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bashungura, ntibamire bunguri ibishyirwaho cyane cyane mu gihe nk’iki cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi aho bamwe bazikoresha bapfobya bakanahakana amateka.

Ifoto yakwirakwijwe yakorewe Photoshop
Ifoto y’ukuri yerekanywe n’Akarere ka Gasabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

U Burusiya bwavuze icyatuma buhagarika intambara muri Ukraine

Next Post

Abanyamakuru b’abanyabigwi barimo Barore, Mbangukira na Maurice barangije Kaminuza

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyamakuru b’abanyabigwi barimo Barore, Mbangukira na Maurice barangije Kaminuza

Abanyamakuru b’abanyabigwi barimo Barore, Mbangukira na Maurice barangije Kaminuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.