Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nubwo warota ntiwarota kuba Minisitiri- Dr.Utumatwishima abona amahirwe ari mu Rwanda ari nk’ibitangaza

radiotv10by radiotv10
25/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nubwo warota ntiwarota kuba Minisitiri- Dr.Utumatwishima abona amahirwe ari mu Rwanda ari nk’ibitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Minisititi w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko icyizere ubuyobozi bw’u Rwanda bugirira urubyiruko kidasanzwe, yitangaho urugero kuba yaragizwe Minisitiri atarigeze yumva ko byashoboka.

Minisitiri Utumatwishima yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo yabazwaga igihe yaba yaratangiye kugirira inzozi zo kuzaba Minisitiri.

Dr. Utumatwishima uvuga ko yakuriye mu muryango woroheje, akaba mu buzima buciriritse mu cyaro, yavuze ko ubwo we yari umwana muto mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda hari ibibazo byinshi, ku buryo abantu babonaga ejo habo hadahari.

Ati “Ikintu cyonyine umuntu yashoboraga kuba yagiramo inzozi zo kurota, ni ukuba mwabyuka mugasanga mu rugo ntimwahunze, kuko twahoraga mu ngendo, abantu bahoraga bahunga. Icya kabiri, wagira umugisha mukaba mutahunze, mukaba mwabona icyo kurya, nibura mwagira amahirwe mukaba mwarya nka rimwe ku munsi.”

Avuga ko muri icyo gihe kuri we atigeze atekereza ko yaziga akagera mu mashuri yisumbuye, kuko hari ibice abantu batari bemerewe kwiga.

Ati “Ikindi bavugaga ko umurimo ari uguhinga, ibindi ari amahirwe. N’ubundi umurimo usanzwe ari uguhinga ntakibazo, ariko bavugaga ko abantu ikigomba kubatunga ari uguhinga ubundi bagategereza amahirwe, cyereka iwanyu hari umutegetsi, cyangwa iwanyu ari abakire, uwo mu Majyaruguru.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo ube uri umwana wo mu bakene, uzarote wakomeye, ni inzozi z’umwijima, bakujyana no kwa muganga.”

Avuga ko nyuma ya Jenoside, aho Umuryango RPF-Inkotanyi ubohoreye u Rwanda, ugatangira kubaka Igihugu uhereye ku busa, ari bwo abantu batangiye kubona ko ubuzima bushoboka, abana bose bakajya mu ishuri.

Kuri we ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, akabona n’amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza ari bwo yatangiye kugira ibyo arota ko byashoboka.

Ati “Abantu inzozi zatangiye gutangira, ariko nubwo wazigira, ntabwo wagira izo kuba Minisitiri, ndacyagerageza kureba igihe nazigiriye nkakibura.”

Yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi akuriye, bugirira icyizere abantu bose by’umwihariko urubyiruko.

Perezida Kagama na Madamu ku munsi wa kabiri w’Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu
Abatanze ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + five =

Previous Post

Israel& Hamas: Umunsi w’ 110 w’intambara wasize mu marira uruhande ruhiga ubutwari

Next Post

Ukundi kurebana ay’ingwe nyuma y’isandara ry’indege yari itwaye imfungwa 65 z’Abanya-Ukraine

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukundi kurebana ay’ingwe nyuma y’isandara ry’indege yari itwaye imfungwa 65 z’Abanya-Ukraine

Ukundi kurebana ay’ingwe nyuma y’isandara ry’indege yari itwaye imfungwa 65 z’Abanya-Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.