Ukundi kurebana ay’ingwe nyuma y’isandara ry’indege yari itwaye imfungwa 65 z’Abanya-Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashinje u Burusiya gukina n’ubuzima bw’imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine nyuma y’uko indege yari itwaye 65 isandariye hafi y’umupaka w’iki Gihugu, abari bayirimo bose bakahasiga ubuzima.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje u Burusiya “gukina n’ubuzima bw’imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine”, nyuma y’impanuka y’indege yabereye mu burengerazuba bw’u Burusiya.

Izindi Nkuru

Zelensky yasabye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kuri iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, ibera mu gace ka Belgorod hafi y’umupaka wa Ukraine.

U Burusiya bwavuze ko iyo ndege yo mubwoko bwa Il-76 yari irimo imfungwa z’intambara 65 zo muri Ukraine, abakozi batandatu b’u Burusiya n’abaherekeza batatu, ndetse bwemeje ko bose nta n’umwe warokotse

Moscow yavuze ko abo Banya-Ukraine bari bajyanywe mu rwego rwo guhanahana imfungwa.

Inzego z’igisirikare cya Ukraine zatangaje ko zitigeze zihabwa amakuru ngo zirinde umutekano wo mu kirere nk’uko byakozwe mbere.

Prezida Zelenskyy yagize ati “biragaragara ko Abarusiya bari gukinira ku buzima bw’imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine, barakina n’amarangamutima y’abavandimwe babo n’umuryango mugari wacu.”

inzego z’iperereza za Ukraine zavuze ko kutazimenyesha ngo hacungwe umutekano wo mu kirere mu masaha yateganyijwe bivuze ko bashaka gushyira ubuzima bw’izo mfungwa mu kaga.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru