Israel& Hamas: Umunsi w’ 110 w’intambara wasize mu marira uruhande ruhiga ubutwari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunsi w’ 110 w’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas ufite ibirindiro muri Gaza, usize Israel irira ayo kwarika nyuma yo gutakaza abasirikare 24 benshi bagakomereka kubera ibitero bya Hamas.

Usibye aba basirikare barenga 20 ba Israel bishwe na Hamas kandi, hari n’undi mubare w’abasivile bahasize ubuzima, abandi barakomereka udasize n’ababuze aho bakinga umusaya ko abo barwanyi basize basenye inyubako zirimo n’inzu z’abaturage.

Izindi Nkuru

Uyu mutwe wa Hamas, ibi wabifashe nk’intsinzi ikomeye yo kwigaranzura ingabo za Israel zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi muri Gaza.

Ni mu gihe inzego z’ubuzima muri Gaza zatangaje ko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bakomeje gupfa nyuma yo kubura imbangukiragutabara zitwara indembe zibajyana kwa.

Ministere y’Ubuzima muri Gaza yanatangaje ko kandi muri iki cyumweru Abanyapalestine barenga 50 bapfuye mu munsi umwe gusa, naho abarenga 120 barakomereka.

Kuva intambara hagati y’Igihugu cya Israel n’umutwe wa Hamas yatangira mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize Abanyapalestine bagera ku 25 490  bamaze kuhasiga ubuzima, naho  63 354  barakomeretse abandi benshi bavuye mu byabo barahunga.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru