Nujya kubyuka banza ubaze umugabo wawe niba ‘adashaka ibintu’-Inama ikomeje gushimwa na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, hakomeje kugaragara amashusho y’umugore wari mu kiganiro, atanga inama ku bagore bubatse, ababwira ko mbere yo kubyuka bagomba kubanza kubaza abagabo babo niba ‘Babishaka’ [gutera akabariro].

Mu kiganiro uyu mugore witwa Liliane yagiranye na YouTube Channel, agaruka ku bibazo biba mu ngo birimo n’ibishobora gutuma abashakanye batandukana, avuga ko urugo rutegurwa kare na mbere y’uko abantu bashakana.

Izindi Nkuru

Liliane avuga ko mu rugo habamo byinshi ku buryo ubundi rukwiye gufatwa nk’ishuri kandi ko abashakanye babishatse bashobora kurigira ryiza.

Mu kiganiro yagiranye na Rose TV Show

Ati “Yego ntabwo bivuze ko buri munsi hahora ari ku Cyumweru ariko ni yo habayeho utwo tubazo, dutuma ukura ukamenya n’ibindi byinshi utari uzi.”

Muri iki kiganiro kimaze igihe gitambutse, Liliane agaruka ku myitwarire iba ikwiye kuranga abashakanye ndetse n’ibyo bagomba gukorerana kugira ngo bya bibazo bitabone icyuho.

Avuga ko inama abagore bagirwa mbere yo gushaka zidakwiye kuba ihame ahubwo ko aba akwiye kureba ibyo umugabo we akunda.

Ati “Wenda ushobora gusanga n’icyo cyayi adakunda kukinywa mu gitondo wenda azakwaka…umugore w’umunyabwenge mu gitondo mbere y’uko abyuka arabanza akabaza umutware ati ‘ese mbyuke njye kugutera icyayi?’ ushobora kuzabyuka icyo cyayi atagishaka, wenda ntashaka ko umusiga. Ushobora kuzabyuka saa kumi n’imwe wenda urusenye.”

Aka gace ko muri kiriya kiganiro ni ko gakomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye bavuga ko ziriya nama ari ingenzi ku mugore ufite umugabo we kuko mbere y’uko abyuka ngo asige umugabo mu buriri aba akwiye kubanza kumenya niba umugabo adashaka ko bagera ku ngingo yo mu buriri.

Abagiye basangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo WhatsApp Status, instagram na Twitter, bose bahuriza ku kuba umugore wabaza umugabo we icyo ashaka mbere yo kubyuka, aba ari umunyabwenge.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru