Numvaga ntabyizeye- Umuhanzikazi Nyarwanda yagaragaje icyamutunguye nyuma y’igitaramo cye cya mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Vumilia Mfitimana w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’igitaramo cy’amateka cye cya mbere, yavuze ko atari yizeye ko abantu bazaza ari benshi, ku buryo na we yatunguwe n’uburyo baje kumushyigikira.

Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 02 Gicursi 2024 cyiswe ‘NYIGISHA Live Concert’ cyabereye muri UNILAK ahasanzwe hakira abantu ibihumbi bitanu, ndetse hari huzuye, mu gihe hari n’abari bagikurikiraniye hanze kubera ubwinshi bw’abari baje.

Izindi Nkuru

Ubwo iki gitaramo cyari gihumuje, Vumilia usanzwe ari uwo mu itorero ry’abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yagaragarije RADIOTV10 Imbamutima ze ku migendekere yacyo, by’umwihariko avuga ko yatunguwe n’umubare w’abakitabiriye, wari hejuru ku buryo na we atakekaga.

Yagize ati “Ikintu cyanteraga ubwoba, numvaga mutazaza mwa bantu mwe, nkabona biri gusaba amafaranga menshi ntafite ariko Imana yarayatanze mu nzira zayo, mbese natinyaga nk’umuntu ugiye gukora igitaramo bwa mbere, ariko haje abantu barenga ibihumbi bitanu.”

Yakomeje avuga ko byagenze neza ndetse byamuteye imbaraga zo gutekereza ko ashobora gukora ikindi gitaramo mu mpera z’umwaka. Ati “Nibinkundira Imana ikampa nu buryo mu mpera z’umwaka nzakora igitaramo cya Bonane twishimira umwaka mushya.”

Vumilia Mfitimana ni umuhanzikazi ubarizwa mu idini y’Adivantisiti b’umunsi wa karindwi, ukunzwe cyane mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo “Nyigisha” Yitiriye igitaramo, “Nibo”,Amahoro n’izindi afite indirimbo zimaze kurebwa n’abarenga Miliyoni.

Vumilia Mfitimana yagize igihe cyo gusabana n’abakunzi be
Igitaramo cy’Umuhanzikazi Vumilia Mfitimana cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitanu

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru