Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyabihu: Barashinja umuyobozi kubabwira amagambo abakomeretsa abaziza kubaza ibyo bizejwe bakabyimwa

radiotv10by radiotv10
24/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyabihu: Barashinja umuyobozi kubabwira amagambo abakomeretsa abaziza kubaza ibyo bizejwe bakabyimwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inkunga yo kunganira imirire y’abana babo, ariko ntibayihabwa, bajya no kubibaza, Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage akababwira ko bajya kwishyuza aho batahinze, kandi ko batazajya babyara ngo Leta ibarerere.

Aba babyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka ibiri, biganjemo abo mu Kagari ka Kimanzovu, Umurenge wa Shyira, bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye bashyirwa ku rutonde rw’abagore batwite n’abonsa bagenerwa amafaranga yo kubunganira mu ndyo yuzuye ariko ngo bamwe bayabona inshuro imwe, ariko bagakomeza gusohoka ku rutonde, ariko batahawe iyo nkunga.

Umwe yagize ati “Nayafashe inshuro ebyiri ariko ku, yindi nshuro nsohoka ku rutonde bambwira gutanga ‘Ejo Heza’ ariko mu gihe cyo kujya kuyafata batubwira ko tutari ku rutonde kandi badusomye mu nama ku rutonde rwari ruvuye ku Karere.”

Undi ati “Tukavuga ngo ese ko badusohoye ku rutonde n’umubare w’amafaranga uhari kandi baradusomeye mu nteko bakadutumiza ngo tuzane amakonti, bakadukoresha n’imihigo ndetse bakadutegeka ko tugomba kujya twitabira inama tugasinyisha, byagenze bite?”

Bavuga ko ikibabaza kurushaho, ari amagambo asesereza babwirwa n’Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.

Umwe ati “ASSOC yaratubwiye ngo turi kwishyuza aho tutahinze, ngo mbese tuzajya tubyara maze tujye kwishyuza? Yaraducumuje.”

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza mu Murenge wa Shyira, Hakizimana Alphonse ushyirwa mu majwi n’aba baturage bavuga ko ababwira amagambo mabi, abihakana yivuye inyuma.

Ati “Ibyo ntabwo ari byo rwose, ntabwo turi kubyemeranya kuko umuturage ni umuntu twubaha kandi duha agaciro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Marcel Ndandu avuga ko umuyobozi aba agomba gusobanurira umuturage mu gihe agaragaje ikibazo ndetse akaboneraho kugaruka ku mpamvu ishobora gutuma aba babyeyi batabona amafaranga y’ingoboka.

Ati “Ntabwo inkunga rero iza ku muntu wishoboye, urumva rero umuturage iyo abonye atwite cyangwa akabona uri konsa umwana uri munsi y’imyaka ibiri kandi umwe afite ubushobozi undi ntabwo bijyanye n’amakuru baba baratanze muri system ‘imibereho’ akumva ko na we yakabaye ayabona.”

Ubushakashatsi bw’lkigo cy’lgihugu cy’lbarurishamibare (NISR) ku buzima n’imibereho by’abaturage, bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe Akarere ka Nyabihu kari ku mwanya wa kabiri n’abana bagwingiye bangana na 46,7%.

Bavuga ko bamwe batakibona inkunga kandi basohoka ku rutonde
Bavuga ko bababazwa n’amagambo adashimishije babwirwa n’umuyobozi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Rwamagana: Barashinja ubuyobozi bwa Koperative kutuzuza isezerano ry’ibyo bemeranyijweho mu myaka 15 ishize

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.