Bamwe mu bahinga ibirayi bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze kuzengerezwa n’indwara ya Sempeshyi ifata ibirayi bikamera nk’ibyeze bikiri bito, ku buryo ngo hari n’abiyahura kubera agahinda k’igihombo ibatera.
Aba baturage bo mu Murenge wa Mukamira babwiye RADIOTV10 ko iyi ndwara imaze igihe kigera ku myaka ibiri yibasira ibirayi, ikumisha ibibabi byabyo, bikagaragara nk’ibyeze kandi bitarera.
Umwe yagize ati “Tubigura tubona ari imbuto nziza, noneho twayitera byagera mu mezi abiri n’igice ugasanga biri kuraba. Ni ukuvuga ngo ibyo birayi byose byarabye nta musaruro bitanga.”
Aba baturage bavuga ko bagerageza gutera imiti yica udukiko, ariko iyi ndwara igakomeza, ku buryo bamwe bibaza amaherezo yayo bakayabura.
Bakomeza bavuga ko igihombo baterwa n’iyi ndwara, hari ubwo kibatera kwiheba ku buryo bamwe bahitamo no kwiyambura ubuzima.
Undi ati “Hari benshi bagiye bafungwa bitewe n’inguzanyo bafashe muri banki, abandi bariyahura. None se waba warafashe inguzanyo wagera mu murima ugasanga byose byarumye warangiza ugatekana.”
Undi yagize ati “Hari umugabo wanyoye tiyoda ageze mu murima we, yari yaragujije amafaranga muri SACCO ageze mu murima abonye byarumye, afata agacupa ka tiyoda aranywa, umugore avuye kuvoma amazi asanga yumye, yarapfuye uwo.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko bidakwiye ko abaturage biyambura ubuzima kubera gutinya ibihombo, ahubwo ko bakwiye kujya begera banki zikabafasha koroherezwa kwishyura.
Ati “Kuba umuntu yahura n’igihombo bikamugeza aho kwiyambura ubuzima ubundi ntabwo bikwiriye kugera aho ngaho kandi nanone banki umuntu yafasheho inguzanyo agize ikibazo cyo kutabasha kubahiriza neza amasezerano bagiranye mu kwishyura, hagakwiye kubaho no kwegera iyo banki akaganira nayo akababwira imbogamizi yagize no mu byo yari yiteze n’impamvu zabiteye hakabaho uburyo bwo kumworohereza mu buryo bwo kwishyura bitarindiriye gutuma agera aho yivutsa ubuzima.”
Abaturage bavuga ko iyi ndwara ifata ibirayi yiswe Sempeshyi imaze kubasubiza inyuma cyane kuko akenshi baba baguze imbuto ibahenze bamwe bafashe amadeni.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10