Thursday, September 12, 2024

Nyabihu: Inzoga z’inkorano zitwa ‘Igisabasaba’ na ‘Nzogejo’ ziravugwaho gukoresha bamwe ibidakorwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatuye mu isantere ya Jenda mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko inzoga z’inkorano zirimo izitwa ‘Igisabasaba’ na ‘Nzogejo’ zituma bamwe bakora urugomo, kuko abazinyoye bata imyitwarire ya kimuntu, ubundi bakagenda bahutaza uwo bahuye wese.

Umunyamakuru wasanze aba baturage mu isantere ya Jenda iherereye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, bamuhamirije ko inzoga z’inkorano muri aka gace, zimaze kuba nyinshi, dore ko na we ubwe yagiye ahura n’abazinyoye bagendaga badandabirana, ari na ko bateza urugomo.

Aba baturage bavuga ko uwanyoye izi nzoga, ata ubwenge agakora ibidakorwa, akagenda abangamira abandi, ku buryo na bo bibaza igishyirwa muri izi nzoga kikabayobera.

Umuturage witwa Iradukunda ati “Hari igihe uba uri kumwe n’umuntu yakwinjira mu kabari nyuma y’iminota micye yasohoka ukibaza ngo mbese ageze muri iriya nzu anywa ibiki? Uwayinyoye yayihaze aba adunda nk’uwambaye rasoro.”

Abagenda muri iyi santere n’abayituyemo, bavuga ko abanyoye izi nzoga bagira urugomo rwinshi.  Bimenyimana ati “Hano haba urugomo ahubwo ubanza kano gace Leta itanabamo.”

Undi ati “Njye rero mbona ibangamye bazayice kuko muri iyi santere irimo kandi abayitanga n’abayicuruza barazwi, ikibazo n’ubuyobozi budashyiramo imbaraga.”

Gusa bamwe mu banywa izi nzoga by’umwihariko iyitwa Igisabasaba ivugwaho guteza ibibazo, bo bavuga ko iyo batayibonye babura amahoro ndetse ngo no kurya bikanga kuko ubusanzwe ngo gituma bagubwa neza. Umwe ati  “ituma utaha neza ukumva umeze neza cyane.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi Twizere yamenyesheje RADIOTV10 ko muri iyi santere ya Jenda koko hagiye hagaragara urugombo, ariko ko uru rwego rutazihanganira uwo ari we wese wishora mu bikorwa nk’ibi, dore ko mu minsi ishize rwafashe abantu barenga 20 bakaba bari gukurikiranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na bwo buticaye, ahubwo ko bugiye gukomeza gushyira imbaraga mu kurandura iki kibazo.

Ati “Ni ikintu cyo gukurikiranwa umunsi ku munsi, kuko ibiyobyabwenge n’izo nzoga zitemewe ziba zirimo, abantu rero bagomba kuzicikaho bakanywa izemewe kandi mu masaha yemewe, ni yo mpamvu tuzakomeza kubishyiramo imbaraga.”

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko inzoga nk’izi z’inkorano zishobora gutera ingaruka zishingiye ku kwangirika k’umubiri w’umuntu wazinyoye kubera uburyo ikinyabutabire cya methanol gifatwa nk’uburozi gishobora kuyivangamo kikangiza ubwonko dore ko ubusanzwe inzoga yemewe iba irimo ikinyabutabire cya ethanol kiri ku gipimo kiringaniye.

Abaturage bavuga ko abanyoye izi nzoga bitwara nabi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist